Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gusaba abafasha imitwe yitwajwe intwaro muri Congo kubihagarika inavuga mu izina igisirikare cy’u Rwanda ikibuza gukomeza gufasha umutwe wa M23.
U Rwanda ntirwahwemye guhakana ibyo rushinjwa byo gufasha M23, rusaba Leta ya Congo gukemura ibibazo by’abaturage bayo bayirwanya ikareka kubyegeka ku Rwanda.
Intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye ishinzwe ibibazo bya Politiki Amb Robert Wood, niwe wavuze aya magambo kuri uyu wa gatatu ubwo yari ahagarariye iki gihugu mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni.
Muri iyi nama Amb Robert yavuze ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro muri iki Gihugu rudakwiye “ Kwihanganirwa.
“ Tursaba za Leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n’ubufasha bw’igisirikare cy’u Rwanda RDF kuri M23.”
Uyu munyamerika akomeza avuga ko aya makimbirane y’izi nyeshyambya n’ingabo za leta imaze guhitana abarenga ibihumbi bibiri muri uyu mwaka wa 2022 gusa.
Si ubwambere Amerika ishinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 kuko ubwo umunyamabanga wa Leta Anthony Blinken yasuraga u Rwanda nabwo yarusabye kurekeraho gufasha umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo. icyo gihe yavuze ko yanabujije leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR.
U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri ibi byavuzwe na Amerika gusa narwo ruhora rusaba leta ya Congo kurekeraho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenmside yakorewe Abatutsi.
Congo yishimiye ibi byamangajwe n’’uhagarariye leta zunze ubumwe mu muryango w’abibumbye isaba n’ibindi bihugu kujya mu murongo umwe na leta zunze ubumwe za Amerika.
Ubu intambara irakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Leta kuko imirwano yubuye hagati muri iki cyumweru ubwo leta yavugaga ko igiye kuvana inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Bunagana igiye kumaramo hafi amezi atandatu yarigaruriye.