Home Politike Imyaka icumi irihiritse DRC yanze kohereza uyihagararira mu Rwanda  

Imyaka icumi irihiritse DRC yanze kohereza uyihagararira mu Rwanda  

0

Nyuma y’uko Leta ya Congo ifashe umwaznuro wo guha amasaha 48, Vincent Karega, wari uhagarariye u Rwanda muri Congo yo kuba yavuye ku butaka bwayo hari amakuru yemeza ko yamaze no gusaba uwari uyuhagarariye mu Rwanda kuzinga ibye agasubira i Kinshasa

Gusa DR Congo imaze imyaka irenga 10 itagira ambasaderi (uyihagarariye) mu Rwanda n’ubwo ambasade yo ihamaze igihe kandi ikaba yakoragaikora. Muri iyi myaka yose u Rwanda rwo rwari rufite uruhagarariye i Kinshasa.

Ikinyamakuru Chmpreports cyatangaje ko leta ya Congo yahisemo no guhamagaza uwari uyihagararariye i Kigali nyuma y’umwuka mubi uri hagati y’Ibihug byombi.

Amakuru y’uko Congo nta muntu uyihagarariye mu Rwanda mu myaka icumu ishize yatangajwe n’umuvugizi wungirije wa guverinoma kuri iki cyumweru.

“Nta ambasaderi congo igira mu Rwanda,imyaka icumi irashize.” Mukuralinda Alain akomeza vuga ko kuba Congo ntawuyihagarariye igira mu Rwanda bitabuza ambasade yayo y’i Kigali gukora kuko hari ukora inshingano za ambasadeli n’ubwo atari ambasaderi.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo inama nkuru y’umutekano yari iyobowe na Perezida Tshisekedi yafashe umwanzuro wo guha Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Vincent Karega, amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwa Congo.

Niba imyaka icumi ishize Leta ya Congo nta ambasaderi igira mu Rwanda bivuze ko uhagarariye Congo mu Rwanda ahaheruka mbere y’umwka wi 2013 ubwo Umutwe wa M23 wari utarigarurira umurwamukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Goma.

Alice Kimpembe Bamba, niwe ukora inshingano za ambasaderi wa Congo mu Rwanda, muri Kamena, leta y’u Rwanda yaramuhamagaje imuhata ibibazo ku bisasu byaguye inshuro ebyiri ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gihugu akomokamo. Icyo gihe nawe yandikiye leta yamwohereje mu Rwanda ayibwira ko u Rwanda rwababajwe cyane n’ibyabaye.

Umutwe wa M23 wakomeje kuba ihwa mu mubano w’u Rwanda na Congo kuva mu mwaka wi 2013 ubwo uyu mutwe wigarauriraga umujyi wa Goma bikaviramo u Rwanda gufatirwa ibihano n’ibihugu bitandukanye n’ubw u Rwanda rutahwemye guhakana ko rukorana na M23

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rumaze igihe rutemeza amasezerano y’ubucuruzi bw’intwaro ATT
Next articleAbantu bambere bafunguwe bishingiye ku bwumvikane mu kwemera icyaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here