Kuri uyu wa gatanu hategerejwe umuhango wo kwambika abofisiye bashya barimo na Ian Kagame ipeti rya suliyotona, bakanarahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda RDF, umuhango uri bubere mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera ukaboyoborwa na Perezida Paul Kagame.
Abasoje amasomo bari burahirire kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF barambikwa sous Lieutenant na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Ian Kagame, umuhungu wa Peerzida Kagame uri mu bambikwe iri peti aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.
Kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF agomba kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Ian Kagame yahawe ipeti mu gisirikare, mu gihe mu 2019 nabwo yari yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, agahabwa Masters mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abasirikare 568 nibo bari burahire barimo na Ian Kagame uri mu basirikare 24 bakoreye amasomo ya gisirikare mu bihugu by’inshuti n’u Rwanda. amakuru ava muri Perezidansi y’igihugu avuga ko abasirikare 475 basoje amasomoya gisirikare y’umwaka umwe mu gihe abandi 93 basoje amasomo ya gisirikare bose banabonye n’andi masomo ya kaminuza y’imyaka ine ku bufatanye na kaminuza y’u Rwanda bakaba bafite n’impamyabumenyi ya kaminuza mu amasomo y’ubuvuzi(general Medecine), Engineering, imibare, ibinyabuzima, ubutabire, n’ubuhanga mu byagisirikare (Social Science).
,