Home Ubutabera Aba nibo bafunzwe imyaka myinshi mu mateka y’Isi

Aba nibo bafunzwe imyaka myinshi mu mateka y’Isi

0

Abantu bakora ibintu bibi kandi bihabanye n’amatageko. Muri iyi nkuru tugiye kureba abantu bakatiwe gufungwa imyaka myinshi ku Isi n’icyo bazize. Bose bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, n’ubwo igihano cyo gufungwa burundu cyanwga icy’urupfu aribyo benshi bumva nk’igihano gikomeye ariko hari abamaze imyaka myinshi muri gereza batarakatiwe igihano cyo gupfa cyangwa gufungwa burundu.

1. Charles Fossard

Charles Fossard ari mu bantu bafunzwe igihe kirekire. Yafungiwe muri gereza ya J Ward Mental. Charles utaragiraga aho ataha muri Austaralia yahamijwe icyaha cyo kwica umusaza yakekaga ko yamwibye inkweto. Fossard yapfiriye muri gereza afite imyaka 92, hafi y’ubuzima bwe bwose yabumaze muri gereza kuko yafunzwe imyaka 70 n’iminsi 303.

2. Walter H. Bourque Jr.

Walter yakatiwe imyaka 99 n’amezi 6 mu mwaka wi 1955 azira kwica bunyamaswa umukobwa. Icyo gihe yari afite imyaka 17 kandi na n’ubu aracyafunzwe arangiza igihano yakatiwe. Kugeza ubu amaze muri gereza  imyaka 67.

Kugeza ubu Walter ni imfungwa imaze igihe kinini muri gereza ya New Hampshire. Mugihe akomeje kurangiza igihano cye, benshi bibaza niba ariwe ugiye gukuraho agahigo ka Charles, wafunzwe imyaka 70.

3. Johnson Van Dyke Grigsby

Grigsby, yahamijwe icyaha cyo kwica umuntu mu mirwano yabereye mu kabari. Amaze gusaba imbabazi kugirango afungurwe by’agateganyo inshuro 69 ariko ntiyahabwa imbabazi. Grigsby yarekuwe afite imyaka 89, ariko asanga ubuzima bwo hanze ya gereza atakibushoboye ahitamo kwisubiza muri gereza kuko yari yarabuze akazi. Yafunzwe imyaka 66 n’iminsi 123.

4.  The Lipstick Killer

William Heirens ni umugabo   wahamwe n’icyaha cyo kwica abagore 3 no kubashinyagurira. Yafunzwe imyaka 65 n’iminsi 181. Yari yakatiwe gufungwa burundu apfira muri gereza mu 2012 kandi bivugwa ko ari we mfungwa yabaye muri gereza ya Chicago igihe kirekire.

5.  “Old Bill” Wallace

“Old Bill” afite agahigo yihariye ku Isi, muri Guinness World Records ( Guiness de record), nk’imfungwa ishaje kuruta izindi mu mateka y’isi. Yapfiriye muri gereza afite imyaka 107, abura ibyumweru bike ngo yuzuze imyaka 108.

6. Harvey Stewart

Nyuma yo gusubira muri gereza ku nshuro ya gatatu, Stewart yakatiwe igifungo kirekire, n’ubwo atigeze afungwa imyaka yose icyarimwe. Ibyaha  yahamijwe byari ubwambuzi n’ubwicanyi. Yarekuwe by’agateganyo inshuro nyinshi ariko yafunzwe imyaka 59 yose muri gereza nkuru ya Texas.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrugaga rw’abavoka rwigomwe arenga miriyari eshatu mu kunganira abatishoboye mu Nkiko
Next articleKigali: Uwicaga abantu akabashyingura munzu abamo yatawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here