Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, cyananiwe gusobanurira abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu mu Nteko ishingamategeko, PAC, uburyo umukozi wayo yagurishije imashini z’iki kigo aho kwirukanwa agahembwa guhabwa amanota menshi nk’umukozi mwiza, cyananiwe kandi kongera gusobanura uburyo hari umukozi wacyo ushobora kunywa litiro zirenga 300 za lisansi ku munsi umwe hatazwi ibirometero yagenze.
RBA, yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta nk’ikigo cyakoresheje umutungo wa Leta nabi. Mu kwisobanura mu nteko ishingamategeko RBA yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo, Arthur Assimwe, watangiye abazwa ku masoko ikigo ayoboye gitanga kidafitiye inyandiko z’uzuye (perfermance gurantee), maze ushinzwe amasoko asobanura ko ari akantu gato bagiye kugakosora. Abadepite basabye abari bahagarariye RBA, kwisubiraho ku ijambo bakoresheje “akantu gato” kuko iyo biza kuba ari akantu gato katari gutuma bicara mu nteko ngo baganire . Asiimwe n’ushinzwe amasoko muri RBA bemeye gusaba imbabazi kuri iyo mvugo.
Ibindi bibazo RBA yabjijwe bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ni umukozi wibye lisansi y’ikigo anagurisha imashini zitanga amashanyarazi (generetor) aho kumwirukana bamuha amanota 77% nk’umukozi mwiza.
Asiimwe yavuze ko uyu mukozi yihanangirijwe anakatwa umushahara ariko ko batarakererwa kumwirukana n’ubu byakorwa. Aha depite Muhakwa Valens, uyobora PAC, yahise abwira Arthur Asiimwe ko atamutumye kujya kwirukana uwo mukozi.
Ibindi bibazo by’ubujura muri RBA byagaragaye kuri lisansi ihabwa abashinzwe gushakira amasoko ikigo (marketing managers), aho umukozi umwe ashobora kunywa litiro za lisansi zirenga 300 umunsi umwe. Aha Muhakwa yabajije Arthur Asiimwe niba ari igifaru cyangwa imodoka y’intambara inywa iyo lisansi.
Kalisa Stiven na Bakuramutsa nibo bakozi muri RBA banywa lisansi nyinshi buri munsi kuko nka Kalisa guhera taliki ya 15 Nzeri, umwaka ushize yanyoye buri munsi mu minsi ikurikiranye litiro 142, litiro 109,litiro 145, na litiro 106.
Bakuramutsa we ku munsi umwe yanyoye litiro 132 za lisansi zihwanye n’amafaranga ibihumbi 150 undi munsi arongera afata indi ingana itya.
Depite Muhakwa Valens abaza agira ati : “Uyu Kaneza ku italiki ya 7 Kamena yanyoye litiro 303? Ni imodoka akoresha? Jye nari nibwiye ko ari ikindi kintu». Yasubijwe ko izi litiro 303 zagiye mu modoka umunsi umwe.
Aba banywa izi litiro za lisansi ku munsi umwe mu gihe batemerewe kurenza lisansi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 ku kwezi.
Umuyobozi wa RBA, yavuze ko ibi bikorwa kubera ko abakozi biguriza lisansi bitewe n’iyo baba bemerewe gukoresha mu kwezi bakazagenda bayishyura.
Ibi byababaje abadepite bavuga ko bidashoboka ko “ radiyo na televiziyo by’igihugu bijya kwikopesha mazutu”
Abadepite babajije ibirometero izi modoka zikora RBA ivuga ko idafie imibare yabyo.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yahakanye ko ibi atari ukwiguriza lisansi ahubwo ko ari ikoreshwa n’abi ry’umutungo kandi ko umushoferi ashobora kujya kuri sitasiyo ya lisansi agatanga ruswa aho kunywa lisansi bakamuha ayo mafaranga.
Arthur Asiimwe, yemereye abadepite ko ibi bya lisansi birimo ikibazo cyane ko bigaragara ku bakozi babiri gusa yizeza abagize iyi komisiyo ko agiye kubikemura.