Home Ubuzima Abafite ubumuga bagorwa no kumenya amabwiriza yo kurwanya covid -19

Abafite ubumuga bagorwa no kumenya amabwiriza yo kurwanya covid -19

0

Ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafite imbogamizi yo kuba badasemurirwa mu buryo buboroheye kumenyamo amakuru n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hari n’abageragezaga kureba ku munwa kugira ngo bamenye icyo umuntu avuze, none ntibakibishobora kuko abantu bose basigaye bambara agapfukamunwa.

Mu kiganiro Ikinyamakuru Intego cyagiranye na Ngabonziza Eric ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, usanzwe ari n’umukozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD). Aradusangiza bimwe mu bibazo ababana n’ubumuga bwo kutavuga bahura nabyo. Aragira ati : “Ntabwo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ya leta atugeraho ku gihe, kuko bayamenya nyuma  bitewe n’uko tuba dutegereje uwasobanura mu rulimi rw’amarenga, hari bamwe bumva iyo barebye ku munwa, ariko ubu biragorana kuko uwo baganira aba yambaye agapfukamunwa kakamubuza kureba  ku munwa ngo amenye icyo ashatse kuvuga.”

Ngabonziza Eric akomeza avuga ko n’umbwo RNUD ibasobanurira mu rulimi rw’amarenga, ko hari bimwe mu byatangajwe na RBC cyangwa Police biza bitinze. Aragira ati: “RNUD igerageza  gusemura amatangazo  mu rulimi rw’amarenga ikabishyira ku mbuga nkoranyambaga zayo, ariko biza bitinze kandi udafite internet cyangwa telephone ya smartphone ntiyabasha kubibona. Icyo rero ni ikibazo kidukomereye cyane.

Kamugisha James nawe ni umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nawe aragaruka ku mbogamizi ahura nazo muri iyi minsi ku kumenya amakuru ya COVID -19. Aragira ati: “Ubusanzwe dusanzwe biratugora kubona amakuru, yaba amatangazo ya Leta n’ibindi. Ariko ubu bwo ni bibazo bikomeye kuko bisaba ko buri munsi umenya amakuru ya COVID-19. Nkanjye mu rugo ntago Mama abasha kuganira nanjye mu marenga bisaba kwandika kandi njyewe sinzi ikinyarwanda nkoresha icyongereza, Mama ni we tubana gusa, kandi nta smartphone ngira iyo association yatanze amatangazo mu marenga simbimenya byoroshye bisaba ko njya kureba umushuti wanjye utavuga akanyereka video baba basemuye urumva ko ibyo bitwara umwanya cyane ku buryo nshobora ku mara iminsi 4 cyangwa 5 ntaramenya amakuru y’ibijyanye na COVID-19. Ikindi kandi nta na Televiziyo mu rugo dufite mbese biratugora cyane.”

Kuba mu ngo iwabo nta bazi ururimi rw’amarenga bibatera ubwigunge

Akomeza avuga ko bimutera ubwigunge kuko atakibasha guhura na bagenzi be ngo baganire. Arakomeza agira ati: “Njyewe nigaga Nyamirambo nabashaga kubona abo tuganira byoroshye cyangwa nkajya gusenga ngahura n’abatavuga, ariko ubu ntibishoboka kuko amasomo yahagaze, ikindi ku ishuri nabashaga kubona internet nkasoma amakuru n’amatangazo mu buryo bworoshye hano abantu mbasha kubona tukaganira ni abakoresha icyongereza kandi ni bake cyane. Mbese biragoranye cyane kubera COVID-19.

Mu gutegura iyi nkuru twagerageje kuvugisha Umunyamabanga wa RNUD witwa Munana ariko ntibyadukundira. Ariko tubasha kuganira n’umukozi wayo witwa Binama Theophile. Yasobanuye muri rusange ibibazo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura nabyo ndetse n’uko RNUD ibafasha. Aragira ati: “Ikibazo ahanini ni ukubona amakuru kuko ibiganiro byinshi bitambuka kuri Radio ntibabasha kubyumva ibyo kuri television nabyo ibyinshi ntabasemuzi biba bifite. Wenda ku matelevisiyo amwe n’amwe na bwo mu makuru gusa. Keretse Iyo ku ishyirahamwe ryabo babisemuye mu marenga ariko nabwo biza bitinze cyane kuko bitwara nibura amasaha umunani kandi hari abatabona internet n’izo smarthone kugira ngo babimenye ugasanga hari nababana n’ababyeyi babo badashobora kubasobanurira ku buryo ntakintu bashobora kumenya kijyanye na COVID-19 abari mu cyaro ho urumva ko ari ibindi bindi.

N’ubwo batumva amatangazo n’amabwiriza ya Leta ntawe uhanirwa kutayubahiriza

Binama Theophile akomeza avuga ko atazi neza niba hari umuntu ubana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga waba wararwaye COVID-19. Gusa ngo hari urugero rw’utaramenye ko habaye “Guma mu rugo” kandi ashaka kwishyura umusoro. Aragira ati: “Hari ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga washakaga kujya kwishyura imisoro arabyuka ajya kwishyura nk’abandi kuri RRA agasanga ahantu hose harafunze arataha ibyo byabaye muri guma mu rugo ya mbere.

Umwe mu bashinzwe kwigisha abantu ndetse no kubasobanurira amabwiraza yo kwirinda COVID-19 muri Stade Amahoro utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko iyo bafashe umuntu ufite ubumuga bagerageza kumworohereza. Aragira ati: “Ubusanzwe nta muntu wemerewe kurenza amasaha yo gutahiraho cyangwa kutambara agapfukamunwa. Duhora twiteguye ko turamutse duhuye n’ikibazo cy’umuntu ufite ubumuga twamworohereza muri byose, uretse ko tutarahura n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga warenze ku mabwiriza.

Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera avuga ko kuri iki kibazo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu bijyanye no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nabo bibareba, ko ntawe ukwiye kurenga ku mabwiriza yahawe. Aragira ati: “Nta muntu wemerewe kurenza amasaha yagenwe yo gutahiraho cyangwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, nka Police iyo irimo gutanga ubutumwa bagerageza gusemura.

Mu ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ryakozwe mu 2012, ryerekana ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barenga ibihumbi mirongo itatu na bitatu (33 000).

Muhizi Olivier

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmezi 6 na Mudasobwa nibyo Rusesabagina akeneye mbere yo gutangira kuburana
Next articleNYARUGURU: Inzu zakirirwamo abahohotewe zimaze kunga ingo 465

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here