Home Umuco NYARUGURU: Inzu zakirirwamo abahohotewe zimaze kunga ingo 465

NYARUGURU: Inzu zakirirwamo abahohotewe zimaze kunga ingo 465

0

Akarere ka Nyaruguru kari mu turere 4 twatangiye kugeragerezwamo gahunda ya “Safe Home” igamije gukumira ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo hacumbikirwa ababihunze kugira ngo bagirwe inama zibafasha kubikemura. Kugeza ubu Meya wa Nyaruguru yemeza ko iyi gahunda imaze kunga ingo zirenga 465.

N’ubwo iyo gahunda imaze kumenyekana mu Karere ka Nyaruguru, si ho gusa iyo gahunda yatangiye, kuko Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda (MIGEPROF), ivuga ko kuva iyi gahunda ya Safe Shelter yatangira muri 2019, kuri ubu hamaze kubakwa safe shelters enye (4) zubatswe mu bitaro 4, ari byo Ngarama mu Karere ka Gatsibo, Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, Gakoma mu  Karere ka Gisagara na Mibilizi mu Karere ka Rusizi.

Mu karere ka Nyaruguru bo barishimira kuba ibibazo nk’ibi byaragabanutse kubera umusaruro watanzwe n’izi nzu za “Safe Homes”, hari n’aho bazita “Safe Shelter” zakirirwamo abahohotewe, cyangwa imiryango yagiranye amakimbirane.

Mu Kiganiro yahaye ikinyamakuru Intego, Mayor w’AKarere ka Nyaruguru Francois HABITEGEKO, yavuze ko kuva izi nzu zajyaho, byafashije benshi mu buryo bwo guhugurwa no gukumira icyaha kitaraba ndetse no kwirinda ingaruka mbi z’ihohoterwa. Aragira ati: “Izi nzu zafashije kunga imiryango myinshi yabaga mu makimbirane. Usanga muri safe home hari umujyanama ukoreramo afatanyije na Police, ikindi kandi hakirirwamo n’abakobwa babyariye iwabo cyane cyane abakorewe ihohoterwa. Abo bose bakirwa bagirwa inama bakanahabwa ubutabera, ku buryo bimaze gufasha ingo zirenga 465.”

MIGEPROF kandi ivuga ko kugeza ubu nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa ngo hagaragare niba imibare y”abakorerwa ihohoterwa yaragabanutse cyangwa yariyongere.

Iyi service ya “Safe home” no mu gihe cya guma mu rugo yarakomeje gukora bitewe n’uko ibibazo by’ihohoterwa byakomeje kugaragara, cyane ko abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bemeza ko igihe abantu bicaye ahantu hamwe ntacyo bakora bishobora kuba intandaro y’ubushyamirane bukunze kuvugwa mu ngo.

Muri iyi gahunda kandi MIGEPROF irasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bayigiramo uruhare, kuko ari bo bakira ibibazo bagezwaho n’abaturage, bityo bakaba bafasha abakeneye ubufasha kububona mbere y’uko byabagiraho ingaruka zirimo no kwicana.

Nk’uko bitangazwa na Isange One Stop Center, “Safe Chalters” zose uko ari 4 zakira abantu bose, ariko abenshi muri bo ni abagore.

N’ubwo iyi gahunda ya Safe Shalter isa nk’aho ari nshya kuko kugeza ubu usanga abantu benshi batarayimenya, Minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo irongera kwibutsa abaturage ko uretse abatuye mu Karere ka Gatsibo, Kayonza, Gisagara, Nyaruguru na Rusizi, ko n’abandi bahohotewe batuye hafi y’utwo turere bashobora kuziyambaza zikabafasha.

Benshi bemeza ko izi nzu ziramutse zishyizwe mu turere twose byafasha kugabanya umubare w’abahohoterwa n’uwamakimbirane bikorerwa mu miryango kenshi bikunze no gutwara umubare utari muto w’abapfa bayaguyemo.

Imibare itangazwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, igaragaza ko Akarere ka Gasabo kaza ku isonga mu ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ijanisha rya 11%, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyagatare gafite 6,7% n’Akarere ka Gatsibo gafite 6,7%. Akarere karangwamo ihohoterwa ryo mu ngo ku rugero ruri hasi ni Nyaruguru ifite 1,4%. Byumvikana ko inzu zakirirwamo abahohotewe zimaze kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo. 

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

KAMBALE Patrick

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbafite ubumuga bagorwa no kumenya amabwiriza yo kurwanya covid -19
Next articleBobi Wine yongeye gutabwa muri yombi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here