Home Politike Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi

Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi

0
?????????????????????????????????????????????????????????

Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine,umunyapoliki utavugarumwe n’ubutegetsi muri Uganda yafashwe arafungwa mu murwa mukuru Kampala.

Uyu munyapolitiki yari ayoboye itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka rye, National Unity Platform, ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana gufungwa no kuburirwa irengero kw’ abamushyigikiye uhereye mbere, mugihe na nyuma y’amatora yo mu kwezi kwa mbere.

Abashinzwe umutekano muri Uganda kuri uyu wa mbere barashe imyuka iryana mu maso ngo batatanye ikivunge cy’abigaragambya bari kumwe n’aba badepite.

Kuri rubuga rwa Twitter, abakoresha konti ya Bobi Wine batangaje ko abaje muri iyi myigaragambyo bagiriwe nabi mu buryo butandukanye. Mu kiganiro yatanze ku mbuga nkoranyambaga ku cyumweru, Bobi Wine yahamagariye abamushyigikiye kwifatanya na we mu myigaragambyo mu mahoro yamagana ibyavuye mu matora.

Nkuko ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyabitangaje, Bobi Wine atangaza ko ayo matora aherutse yabayemo uwa kabiri Perezida Museveni agatsinda yaranzwe n’uburiganya, asaba kandi abashinzwe umutekano kwerekana abamushyigikiye baburiwe irengero.

Ku rundi ruhande, mu ijambo rye nawe yatanze ku cyumweru nijoro, Yoweri Museveni yavuze ko ahubwo ishyaka rya Bobi Wine ari ryo ryibye amatora.

Ntabwo ari ubu gusa kuko no mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, Bobi Wine warimo kwiyamamaza yarafunzwe bikurikirwa n’imvururu ziciwemo abantu basaga 50.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNYARUGURU: Inzu zakirirwamo abahohotewe zimaze kunga ingo 465
Next articleKigali: Abacuruzi bishimiye ko intara zafunguwe, ubucuruzi bwabo bugiye kuzahuka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here