Home Ubukungu Kigali: Abacuruzi bishimiye ko intara zafunguwe, ubucuruzi bwabo bugiye kuzahuka

Kigali: Abacuruzi bishimiye ko intara zafunguwe, ubucuruzi bwabo bugiye kuzahuka

0

BY ; Emmanuel Safi

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bishimiye ko ingendo zijya n’iziva mu ntara zakomorewe bityo ko ubucuruzi bwabo bwari bumaze amezi abiri bwarashegeshwe bugiye kuzahuka kuko ababagurira bagiye kongera kubonka.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, hemejwe ko ingendo hagati y’Uturere tw’Igihugu, n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zitangira gukorwa uretse ingendo ziva n’izijya mu Karere ka Bugesera, Nyanza na Gisagara.  Benshi mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali basamiye iki cyemezo bavuga ko bitari biboroheye kubaho mu minsi ishize.

Uwamariya Christine umucuruzi wo mu mujyiwa Kigali yagize ati: “ Aya mezi abiri yose ashize dufunugura ariko nta mukiriya tubona, ubusanzwe tugurirwa n’abantu baturutse mu gihugu hose ariko twari dusigaranye abo mu mujyi wa Kigali gusa kandi ni bake.” Uwamariya akomeza agira ati: “ Byari bigoye cyane kuko n’abaguraga baguraga utuntu ducye kuko ntawashobraga kurangura ibintu biri hejuru ya miliyoni 5.”

Kimenyi Valens umushoferi utwara imodoka zitwara ibintu avuga ko kuva bafunga Intara aribwo abonye ikiraka cyo gutwara ibicuruzwa kuko ubundi ntawaguraga ibintu bisaba gutwarwa mu modoka.

“Amafaranga yo mu mujyi gusa ntiyahaza abanyamujyi hataje n’aturuka mu ntara, nk’urugero njye amafaranga yambere ubu ndayafite kandi nari maze igihe ntagitekerezo cyayo mfite.”

Noheli Françcois nawe ucuruza ibiribwa mu mujyi wa Kigali avuga ko amezi ashize bisa naho bari bafungiranye.

“ Gufunga saa kumi n’ebyiri kandi nt’anabantu baturutse mu ntara baje kukugurira byari bikomeye ariko kuba intara bazikomoreye, n’amasaha yo gufungura bakayongera ubu ni ibyishimo.”

Abagenzi bagana mu bice bitandukanye by’Igihugu bemeza ko bishimiye cyane gahunda yo kongera kwerekeza hirya no hino nyuma y’amezi atatu ingendo zibujijwe.

Hakizimana Jean Pierre utuye i Kabuga yari agiye mu Karere ka Ngororero gusura umuryango. Yemeje ko yajyaga ashaka uko yerekezayo mu mezi abiri ashize ariko akabura uko agenda, ku buryo byatumye ayirara ku ibaba nyuma yo kumva ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Ati “Numvise ingendo bazifunguye ndavuga ngo reka ngeyo mbasure. Umuntu aba abakumbuye cyane ni yo mpamvu tuba tugiye. Narabishakaga cyane ariko sinigeze mbona uko ngenda, ubu mfite icyizere kandi nabyakiriye neza kuba ngiye kuva hano nkajya mu rugo.”

Icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, bitewe n’uko ishusho y’icyorezo icyo gihe yari ihagaze kuko  imibare y’ubwandu bushya yari ikomeje gutumbagira.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBobi Wine yongeye gutabwa muri yombi
Next articleKubura inararibonye mu masoko ya Leta bibatera kuyoboka iy’ impapuro mpimbano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here