Home Ubukungu Abafite ubumuga nta makuru bafite ku kigega nzahurabukungu

Abafite ubumuga nta makuru bafite ku kigega nzahurabukungu

0

Muhizi Olivier

Bamwe mu bashoramari bafite ubumuga n’imiryango irengera abafite ubumuga bemeza ko usibye kuba batarabonye inguzanyo yo mu kigega nzahura bukungu nta n’amakuru yacyo bigeze bamenya ngo bakigane.

Kuva mu mwaka wa 2019 isi yose yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa hafi ya byose kuko abangtu benshi bategetswe ku guma mu ngo zabo usibye abakoraga imirimo y’ingenzi nk’ubuvuzi n’ibindi. Mu Rwanda iki cyorezo cyahageze muri Werurwe 2020 , abantu basabwa ku guma mu rugo naho ubukungu bwa benshi n’ubwigihugu buhita buhazaharira cyane.

Uko leta yafataga ingamba zo guhanga na n’iki cyorezo ni nako yashyiragaho uburyo bufasha abaturage gukomeza kubaho nko gufasha abatishoboye kubona amafunguro n’ibindi. Leta ntiyagarukiye mu gushakira abantu ibyo kurya gusa kuko nyuma yaho yanatekereje uko yafasha mu kuzamura ubukungu bwaru bumaze umwaka buzahajwe n’iki cyorezo.

Taliki ya 8 Kamena 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha abikorera bazahajwe na Covid 19, kugirango bongere bakore abantu babone akazi.

Ubwo umunyamakuru wa Intego news yaganiraga na Dr Donatille Kanimba umuyobozi w’ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) avuga ko abafite ubumuga benshi batamenye aya makuru agira ati‘’ ntago aya makuru bayamenye natwe iyo tuyamenya twari kuyabasangiza ,gusa nk’ihuriro ryacu hari bamwe twagiye duha inkunga bafite amakoperative ariko iyo akaba atari inguzanyo kuko ari ayo abaterankunga bacu bagiye baduha natwe turayabashyikiriza ‘’.

Sada umwe mubagize Koperative Icyizere cy’ejo hahaza igizwe n’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakora umwuga w’ubudozi avuga ko Covid 19 yazahaje akazi kabo kaburi munsi ariko ko kubona inguzanyo bigoranye kuko baba batazi n’amakuru yabafasha kubona inguzanyo agira ati ‘’ Covid 19 yatumye dusubira inyuma mu kazi kacu ka buri munsi akenshi tudodera abantu bagiye mu birori nk’ubukwe ,kandi abantu ntibagitaha ubukwe cyane ,twadoderaga ibigo by’amashuri ariko ubu amasoko yacu menshi yaragabanutse‘’.

Sada akomeza avuga ko ubu no kubona amafaranga yo kwishyura inzu bitaboroheye ‘’ ubu biratugora no kubona amafaranga yo kwishyura inzu dukoreramo kuko nta kazi tukibona, ubuse wadoda agapfukamunwa ka 300 ukazabona amafaranga yo kwishyura inzu ,turasaba abagiraneza ko uwabibasha yadufasha kubona amafaranga yo kwishyura inzu byadufasha ‘’.

Sada avuga ko nkabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwa cyane no kubona amakuru yagize ati ‘’twebwe akenshi ntitubasha kumenya amakuru kuko abenshi nta Television tugira ndetse nabo tubana ntitubasha kumvikana cyane ku rurimi rw’amarenga ,bituma hari amakuru menshi tutamenya ‘’.

Abajijwe kubijyanye n’inguzanyo bashoroga kwaka mu kigega nzahura bukungu nka koperative yabo yagize ati ‘’ twebwe ayo makuru ntayo twamenye n’umuryango wacu uduhuza wa( RNUD) ntago bigeze batumenyesha sinzi n’ibisabwa ngo duhabwe iyo nguzanyo ‘’.

Emile Cadet Vuningabo, umuhuza bikorwa ushinzwe imibereho myiza mu ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR ) avuga ko abafite ubumuga bahawe inkunga ariko atari iyo mu kigega nzahurabukungu yagize ati « abenshi ni twe nka NUDOR twabahaga amafaranga gusa yabaga ari make n’ubwo bo bashimaga aubwo bufasha, twabahaga ibihumbi 100,000 Frw nti byari inguzanyo yari ubufasha, nta munyamuryango wacu wahawe inguzanyo iturutse mu kigega nzahura bukungu * Economic Recovery Fund, ERF,».

N’ubwo ikigega nzahura bukungu cyashyireweho gufasha abashoramari bose bagizweho ingaruka na Covid-19 bakanabigaragariza ibimenyetso, benshi mu bashoramali bafite ubumuga bavuga ko batigeze bamenya amakuru y’iki kigega ngo nabo bakitabaze.

Iki kigega cyiswe Economic Recovery Found ni ikigega cyashyizweho na Leta y’ u Rwanda aho amafaranga yashyizwemo ari ayaturutse mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2019-2020 n’iya 2020-2021 aho cyatangiranye imari ya Miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda ,aya mafaranga akaba yarashyizwe muri Banki nkuru y’u Rwanda BNR, noneho abayakeneye bakayasaba binyuze muri bank basanzwe bakorana nazo bakayahabwa bamaze kugaragaza ko bagizweho ingaruka na Covid 19 ibikorwa byabo bigahungabana nibura ku kigero cya 50 % .

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika yakuriyeho ibihano Uburundi
Next articleBashatse gutubura amafaranga cyane -Perezida Kagame

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here