Home Uncategorized Bashatse gutubura amafaranga cyane -Perezida Kagame

Bashatse gutubura amafaranga cyane -Perezida Kagame

0

Kuri uyu wa gatanu ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abasora abashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu yakomeje ku bimaze iminsi bivugwa ko abatwara ibinyabiziga bacibwa amafaranga menshi kubera umuvuduko avuga ko byayab biterwa no gushaka amafaranga.

Perezida Kagame avuga ko ibi bidakwiye n’ubwo yongeyeho ko hatashyigikirwa umuvuduko utera impanuka.

“Nabonye abantu bitotombera umuvuduko,… bavuga ko ntawe uhumuka kuko batanga amafaranga y’ibihano (penalities) ku muntu warengeje ibirometero 40 ku isaha, uwo muvuduko ni uwacu twe tumenyereye kugenda n’amaguru.” Perezida Kagame akomeza vuga impamvu ishobora kuba ibitera.

” Ndacyeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko atifuza umuvuduko ukabije kuko ingaruka zawo ari zo mbi ariko ko ” Umuvuduko ntabwo wawushyira hasi cyane kuburyo utazagera iyo ujya, nabwiye abapolisi ko babishyira ku munzani bakarebe igikwiye.”

Usibye ibyo gucibwa amafaranga kubera umuvuduko, Perezida Kagame yanakomoje ku mihanda itagira ibyapa asaba ko bishyirwamo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbafite ubumuga nta makuru bafite ku kigega nzahurabukungu
Next articleAbaturarwanda bari munsi y’imyaka 18 bagiye guhabwa urukingo rwa Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here