Bamwe mu bagore bakora umwuga wo gucururiza ku karubanda benshi bazi ku izina ry’abazunguzayi bavuga ko icyorezo cya Covid-19 kibageze ku buce, ubuyobozi bubasubizako ibihano bashyiriweho bigiye kongerwa.
Nubwo ubucuruzi bukozwe mu kajagari, ari bwo ubuzunguzayi, butemewe na leta y’u Rwanda, henshi mu mugi wa Kigali ntusiba kubona abiganjemo abagore bazenguruka aho imodoka zikura abagenzi nka Nyabugogo no mu duce dutuwe n’abantu benshi, aho baba barimo kugurisha imyenda, inkweto, imbuto n’imboga n’ibindi.
Ubu bucuruzi butemewe babukora bacengana n’abashinzwe umutekano, hakaba ubwo bamwe bafatwa bakamburwa ibicuruzwa byabo cyangwa bagafungwa by’igihe gito hakaniyongeraho gucibwa amafaranga yagenwe. Benshi muri aba bacuruza mu kajagari biganjemo ab’igitsinagore basanzwe babayeho mu buzima buciriritse.
Muri iki gihe cya Covid-19 aba bagore bacuruza mu kajagari bavuga ko bahuye n’ibibazo byinshi ngo kuko ingendo zari zibujijwe, bityo bakabura uko bakora ubwo bucuruzi bakesha imibereho. Ikindi ngo ni uko iyo babonaga uko bacuruza batabonaga abakiriya kuko abantu benshi bari bagumye mu ngo.
Umurerwa Evelyne, umubyeyi w’abana babiri dusanze muri gare ya Nyabugogo avuga ko no mu gihe ingendo zongeye gukomorerwa bakomeje guhura n’ibibazo kuko umutekano wakajijwe bityo bakaba batakibona ibitunga abana babo.
Yagize ati “Corona yaduhagarikiye ubuzima, batugumishije mu rugo tubura icyo tugaburira abana, tugize ngo tugiye hanze bafunguye ingendo abashinzwe umutekano barakuvudukana. Amasoko batwubakiye nayo bamwe tuyajyamo tukabura abakiriya tukayavamo tugasubira mu muhanda. Udupfukamunwa two turatwambara, ariko kwirinda biba bigoye kuko duhura n’abantu benshi. “
Umurerwa anavuga ko ibibazo Covid-19 yongeye kubyo bari basanganywe, ari bimwe mu byatumye abana babo bahunga ingo bakajya kuba ku mihanda, bagasaba leta kubakuriraho ubukode bw’aho bahawe gukorera.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy ashimangira ko ubucuruzi bwo mu kajagari butemewe, ko ababukora birengagiza itegeko kandi ko bazakomeza kubakumira, cyane ko babashyiriyeho amasoko aciriritse bagakwiye gucururizamo.
Ngabonziza ati “Ntabwo navuga ku bibazo Covid-19 yabateje kuko ahubwo ari bamwe mu bagira uruhare mu kuyikwirakwiza, ikindi ni uko buriya bucuruzi butemewe, tubakura kenshi muribwo ariko ugasanga badashaka kubureka. Twabubakiye amasoko aciriritse nanubu imyanya iracyahari. Namwe nk’itangazamakuru muge mudufasha kubahwitura.”
Uyu muyobozi w’akarere ka Nyarugenge avuga ko imwe mu mpamvu ikomeye ituma baca ubucuruzi bukozwe mu kajagari, ari uko bituma abakora ubucuruzi bwemewe Babura abakiriya kandi aribo basora bikadindiza iterambere ry’igihugu.
Nubwo hasanzweho ibihano by’abacururiza mu kajagari nanone bitwa abazunguzayi ndetse n’ibihano by’abafashwe bagura nabo, ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buvuga ko harimo kuvugururwa ibihano byari bisanzweho kandi ko bizaba bikomeye kurusha.
Umujyi wa Kigali uvuga ko umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, acibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda 10.000 Frw kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere.
Mporebuke Noel