Icyorezo cya Coronavirusi cyagize ingaruka ku batuye isi benshi ariko kigeze ku bajyana b’ubuzima mu Rwanda kibigirizaho nkana kuko cyongereye inshingano kuzo bari bafite kandi nizo bari basanzganywe batazihemberwa.
Bimwe mu byo abajyanama b’ubuzima bafasha abarwariye Covid-19 mu rugo harimo gupima bakamenya imihumekere y’umurwayi, kubaha amabwiriza yo kudasohoka mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo, gushishikariza umurwayi kwiha akato ku buryo atanduza abo abana na bo.
Mu gihe kandi basanze uwarwaye ari we witaga ku muryango bamukorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe akagezwaho ibibatunga kugira ngo bimufashe kudasohoka ngo akwirakwize icyorezo.
Umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gakenke umurenge wa Nemba avuga ko amaze amezi atatu atazi uko urugo rwe rumeze atanikorera imirimo imubyarira inyungu kubera kwita ku barwayi ba Coronavirusi.
“Kuva baduha inshingano yo kwita ku barwayi bakoranavirusi twariyibagiwe, kuko ku munsi nshobora kujya kuvana abarwayi ba Coronavirusi ku bitaro barenga batanu kandi ngenda n’amaguru kandi kuva mu rugo njya kubitaro bintwara nk’imnota 45.” Uyu mujyanama w’ubuzima akomeza avuga ko ibi abifatanya no kwita ku bandi barwariye coronavirusi mu ngo zabo n’abandi barwaye izindi ndwara baba bamwitabaza.
Undi mujyanama w’ubuzima nawe wo mu karere ka Gakenke utarashatse ko dutangaza umwirondoro we nawe asaba minisiteri y’ubuzima kugira icyo ibagenera kuko inshingano ziyongereye umwanya bakoraga ibibabyarira inyungu ubu ukaba ushirira ku kwita ku barwayi ba Coronavirusi.
“Nibura mbere iyo wakurikiranaga umurwayi w’igituntu na malariya hari amafaranga make baguhaga twarabishimaga ariko ubu abarwayi ba Coronavirusi tubitaho buri munsi mu ngo zabo no kujya gukura kwa muganga abo bapimye bakabasangamo cororonavirusi.”
Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Nemba, Madame Murekeyisoni Esther nawe yemera ko uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Covid-19 ari ntagereranywa n’ubwo babikora nta gihembo bategereje.
“ Reka ntange urugero rw’uko akazi kabo gakomeye cyane gasaba ukwitanga, dushobora gupima umurwayi tukamusangamo Coronavirusi tugahamagara umujyama w’ubuzima akaza kumutwara amujyane iwe, yaba ataragerayo tukamuhamagara ngo habonetse undi akabanza kujyana wawundi akagaruka gufata undi nawe yaba ataramugezayo bikagenda bityo kuburyo ku munsi ashobora gutwara abarwayi 5 kandi bose bakorana ibirometero bitari munsi ya 3 kandi n’ejo akagaruka.”
Murekeyisoni akomeza agira ati : “ Njye mbona abajyanama b’ubuzima bakwiye agahimbaza musyi kuko nibo moteri y’ubuziman yaba minisiteri y’ubuzima ibona raporo y’abarwayi ba buri munsi kubera abajyanama b’ubuzima.
Murekeyisoni atanga n’igisubizo cyaho amafranga yo kubahemba yava akurikije akazi kabo.
“ Nta ngengo y’imari ihari yafasha abajyanama b’ubuzima , ariko nge numva ariya mafaranga acibwa abantu bishe amabwiriza yo kwirinda coronavirusi (kwambara agapfukamunwa, gukora ibirori, kurenza amasaha yo gutaha n’ibindi) bagakwiye kuyafashisha abajyanama b’ubuzima. Ni amafaranga yinjira muri buri Karere akinjizwa na Coronavirusi yagakwiye guhabwa abayirwanya.”