Home Politike Indwara 5 Dr. Habumuremyi arwaye, 2 muri zo zamufatiye muri gereza

Indwara 5 Dr. Habumuremyi arwaye, 2 muri zo zamufatiye muri gereza

0

Dr. Habumeremyi Pierre Damien wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Rwanda yongeye kugaragara mu rukiko aburana n’ababuranira Indishyi kubyaha yabakoreye.

Abunganizi ba Dr. Habumuremyi batangaza ko mu ibarura bakoze, basanze umukiliya wabo ashobora kwishyura miliyoni 55 Frw gusa, mu gihe banakomeza gusaba ko uyu mugabo arekurwa kuko afite uburwayi bugera kuri butanu burimo umutima, kandi bubiri mu burwayi butanu abanye nabwo akaba yaraburwaye amaze kugera muri gereza.

Dr. Habumuremyi yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’igice no kwishyura ihazabu ya miliyoni 892.200.000 Frw. Uyu mugabo watawe muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize, yahise avujirira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yandika inyandiko igizwe na paji 20 asobanura impamvu z’ubujurire bwe.

Uyu mugabo w’imyaka 60, yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha, kuko icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, nawe ubwo adahakana, kitaburanishwa mu nkiko zisanzwe, ahubwo kiburanishwa mu rukiko rw’ubucuruzi kandi ntigifatwe nk’icyaha, ahubwo kigafatwa nko kurenga ku masezerano hagati y’impande ebyiri.

Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko gutesha agaciro ubujurire bwa Dr. Habumuremyi, bukavuga ko icyo buregera atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry’inyandiko mvunjwafaranga, ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe kandi cyakozwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

Dr. Habumuremyi kandi yari yasabye ko imitungo ye itagahujwe n’imitungo ya Christian University kuko atari kaminuza ye, ahubwo ko yari umunyamigabane muri iyo kaminuza, bityo ikwiye gutumizwa ikaburana ku byaha iregwa, icyemezo Urukiko rwubahirije.

Uyu mugabo kandi yari yavuze ko ibikorwa byo kwishyura ba rwiyemezamirimo iyi kaminuza yari ifitiye imyenda byarimo kugenda neza, kuko yari isigaje miliyoni 25 Frw muri miliyoni 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga Christian University kwambura.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, bidakuraho ko izo sheki zatanzwe kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ku kuba aburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko inkiko z’ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rurakomeza kumva impamvu z’abashaka indishyi kubera ingaruka bagizweho n’ibyaha bya Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya tariki 7 Nyakanga 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014, mbere yo gusimburwa na Anastase Murekezi kuri uwo mwanya.

Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

Nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe, uyu mugabo yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUndi munyarwanda wari ukomeye muri Uganda yatawe muri yombi
Next articleAbajyanama b’ubuzima ibitambo bya Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here