Home Politike Undi munyarwanda wari ukomeye muri Uganda yatawe muri yombi

Undi munyarwanda wari ukomeye muri Uganda yatawe muri yombi

0

Tariki ya 3 Nzeli, inzego z’umutekano za Uganda zinjiye muri Kaminuza yigenga ya Victoria, zifata Umuyobozi wayo, Dr. Lawrence Muganga zimwinjiza mu modoka ziramutwara zimukekaho ubugambanyi.

Dr. Muganga yize muri Kaminuza ya Havard no mu ya Alberta muri Canada ari naho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga.

Inzego z’umutekano zimushinja ibyaha birimo ‘ubugambanyi’, ariko abasanzwe bakurikirana politiki ya Uganda, bakemeza ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ibikorwa amazemo iminsi byo gushaka ko izina ry’ubwoko bwe bwa ‘Banyarwanda’ rihinduka, rikaba ‘Abavandimwe’.

Uyu mwarimu afite inkomoko mu Rwanda nubwo yavukiye muri Uganda. Umuryango we wari warahungiye muri Uganda mu myaka ya 1950 aba ari naho avukira.

Uyu mugabo yari aherutse gutangiza ubukangurambaga bwo guhindura izina ry’ubwoko bwabo. Icyo gihe yavuze ko impamvu ari uko “kwitwa Abanyarwanda bituma dufatwa nk’abanyamahanga, tukimwa ibyangombwa birimo indangamuntu, ndetse no kugira ngo abana bacu binjire mu nzego z’umutekano bikaba bitoroshye.”

Bivugwa ko Dr. Muganga yari umuntu ufitanye imikoranire n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho yabaga muri Canada.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakingiwe Covid-19 bemerewe kwitabira ibitaramo
Next articleIndwara 5 Dr. Habumuremyi arwaye, 2 muri zo zamufatiye muri gereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here