Home Politike Abakingiwe Covid-19 bemerewe kwitabira ibitaramo

Abakingiwe Covid-19 bemerewe kwitabira ibitaramo

0

Inama y’Abaminisitiri yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Yine mu Mujyi wa Kigali.

Inama yafatiwemo iyi myanzuro yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Nzeri 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ibirori rusange bikomorewe ariko hazatangazwa amabwiriza abigenga.

Uwo mwanzuro ugira uti “Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID- 19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.’’

Ibi ni nako bimeze ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, nabyo bizafungura mu byiciro ndetse amabwiriza abigenga akazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Mu zindi mpinduka zakozwe zirimo ko amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Yine mu Mujyi wa Kigali, avanywe kuri saa Mbili.

Yananzuye ko mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ahaboneka umubare w’abandura COVID-19 benshi, ingendo zibujijwe hagati ya saa Tatu na saa Kumi z’igitondo.

Izi ngamba zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 2 Nzeri kugeza ku wa 22 Nzeri 2021.

Abaturage bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. lbikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tatu z’ijoro (9:00 PM).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi mu gihugu (ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro (8:00 PM). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

c. Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana .

d. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza ariko buri twego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

e. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama hose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

h. Resitora zizakomeza kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

i. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

k. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

1. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

m. lbikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

p. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/approved venues), harimo no mu mahema, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

q. Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

r. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhanzi Jay Polly yitabye Imana
Next articleUndi munyarwanda wari ukomeye muri Uganda yatawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here