Home Ubukungu Abakiliya nibo Nyirabayazana b’inzoga zimena umutwe-EMMERI LTD

Abakiliya nibo Nyirabayazana b’inzoga zimena umutwe-EMMERI LTD

0

Ubuyobozi bwa EMMERI LTD, uruganda rwenga inzoga mu bitoki ruherereye mu Murenge wa Jali, mu Mudugudu wa Rugina, buvuga ko impamvu inzoga zica abantu, akenshi biterwa na bo, kubera ko bavanga izo nzoga n’izindi ziba mu dushashi tuzwi ku mazina nka Chief cyangwa inzoga zitwa Nguvu, bamwe bikabaviramo ingaruka zo gusinda bikabije cyangwa bikabakoresha ibindi byaha.

 

Bonifrida Mukamazimpaka, umuyobozi wa EMMERI Ltd agira ati “Abakiliya ubwabo hari ubwo bangiza inzoga, bakazivanga n’izindi kugira ngo basinde vuba, bityo zigata umwimerere wazo”. ibyo yabidutangarije ku wa 31 Mutarama 2020

 

Ntahonkiriye Willy Yacente ushinzwe ubuziranenge muri urwo ruganda, akaba  afite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu by’ubutabire yakuye muri Kaminuka y’u Rwanda  i Butare, avuga ko inzoga benga ziba zifite ubuziranenge, kuburyo nta ngaruka yagra ku bakiliya babo. Ati “ibyo dukora nk’umuntu wabyize tureba cyane ireme, kandi nk’umuntu ukurikirana abakozi buri munsi tunareba niba amategeko n’amabwiriza atangwa na Rwanda standard board RSB, akurikizwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka.”

Uru ruganda rero rukora inzoga z’amoko atatu, ariyo  Inkangaza, Intango n’Umutako, Mukamazimpaka  avuga ko barutangiye gahoro gahoro ariko akaba amaze kugera ahashimishije kandi afite icyizere ko azagera ku rwego rwo kugemurira ahantu henshi hashoboka.

Tumubajije niba  bafite uburyo bwo gusukura neza ibyo bakoresha benga cyane ko hari abavuga ko izo nzoga rimwe na rimwe zigaragaramo imyanda, avuga ko bidashoboka kuko bafite amamashini abafasha kuyungurura izo nzoga ku buryo buri ku rwego rwemejwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge,  RBS.

Cyakora avuga ko hari abakiliya ubwabo bashobora gushyira imyanda mu macuka banyweramo kuko ayo macupa agaruka ku ruganda, aho rimwe na rimwe iyo barimo koza ayo macupa basangamo nka buji cyangwa imiheha ndetse n’udupapuro, ariko ngo iyo amavide agaruwe ku ruganda, arozwa, adakeye bayakura mu yandi akajugunywa.

 

Ati “Buri vide rigarutse ku ruganda, rirozwa neza cyane, irinaniranye bakarivanamo bakarishyira mu yameneste atazongera gukoreshwa, bityo tukaba nta kibazo na kimwe kijyanye n’umwanda twigeze tubona cyangwa tubwirwa ku nzoga zacu.”

Mukamazimpaka avuga ko Bafite uburyo bwiza wo gupfundikira bikorwa n’amamashini bafite ajyane n’igihe, kandi haba hari abakozi bakurikirana isuku kuri buri rwego kugeza inzoga zisohotse.

 

Ati “Tunakurikira cyane inama zitangwa na RBS kugira ngo dukora ibintu bifite ireme kandi tukabikora ku bipimo byujuje ubuziranenge”

Izi nzoga zikorwa mu mutobe w’ibitoki, bakabeteza amasaka aronze neza kandi basya mu cyuma cyabo,  ziba zitaze ahantu hari utwuma dufata imibi kandi zipfundikirwa neza kugira ngo hatabonekamo ikibazo.

Avuga ko kandi bishimira iyo abantu babasuye bakababwira ibyo gukosora, kugira ngo akazi kabo kabe nta makemwa.

Uru ruganda rwatangiye 2018, buri bwoko bw’inzoga uko ari butatu bwengwa ukwabwo. Ni ukuvuga ngo buri bwoko burengwa, bugapfundikirwa, hanyuma bakazicuruza, zamara gushira bakabona kwenga ubundi bwoko. Cyakora ngo nta bakiriya benshi kuko benga inzoga zijya mu makaziye ari  hagati ya 45 na 60 mu kwezi.

Uru ruganda rwatangiye bafite abakozi 4 none bakaba bageze kuri 20, bafite ingamba zo kwagura inyubako kuko aho bakorera ari hato, kongera abakozi kubashakira imyambaro no kubahugura kugira ngo imirimo igende neza kandi bahaze isoko.

Kwikorera ni ukwemera kunguka no guhomba- Bonfrida

Tumubajije niba babona inyungu, cyane cyane nk’umugore washoboye kwiyemeza kwikorera, Mukamazimpaka Bonifrida, avuga ko yamaze igihe kinini ari umwarimu, ariko aza guhitamo kwikorera kuko yemeza ko aribyo byunguka, ariko anavuga ko mu gihe ubihisemo uba ugomba no gutenyaga ko ushobora guhomba.

 

Avuga ko mu kwikorera, ugomba gushyiramo imbaraga nyinshi, ukirengagiza umushahara ahubwo ukabanza ugakoresha imbaraga kugira ngo ibyo ukora bijye ku murongo

Twababwira ko uyu muyobozi wa EMMERI ltd ari umugore ufite abana n’umugabo, akaba yarahisemo kuba rwiyemezamirimo kugira ngo yiteze imbere ariko anahe abandi akazi mu rwego rwo gufasha mu iterambere ry’igihugu, dore ko u Rwanda rumaze kugaragara nk’igihugu gifite abagore batinyuka gukora imirimo yose ku isi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUburezi: Mumpe urubuga nsome
Next articleHari ibikoresho bya pulasitiki bitera indwara z’uruhu- Ubushakashatsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here