Abanyamahanga bari mu Rwanda by’ igihe kirere bafite uburenganzira bwo gukingirwa Covid-19 ariko mu gihe cyose bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda (permis de residence).
Tariki 10 Werurwe 2021, nibwo umunya-Etiyopiyakazi Samira Aman yafashe urukingo rwa mbere rwa Covid-19 akaba ari nawe mu munyamahanga wa mbere wabonye uru rukingo rwo mu bwoko rwa Pfizer aruboneye ku butaka bw’u Rwanda.
Samira nk’ umwe mu mpunzi ziri mu nkambi y’ agateganyo ya Gashora mu bilometero 60 uvuye mu Mujyi wa Kigali amaze kubona urwo rukingo yavuze ko abifashe nk’ amahirwe akomeye.
Mu kiganiro n’ umwe mu barundi bakorera mu Rwanda avuga ko nta mbongamizi n’ imwe yagize mu kwikingiza ngo kuko politiki y’ ubuzima mu Rwanda yemerera abanyamahanga bujuje ibyangombwa guhabwa iyo serivisi nta mananiza.
Niyomugabo Gerarld yagize ati” Nta kibazo na kimwe gihari kuko twarakingiwe twerekanye urupapuro rw’ inzira (passport) ntabwo twananijwe na gake kugeza magingo aya maze gufata inkingo zombi uko ari ebyiri nk’ uko ziteganyijwe”.
Albertine Mansina w’ imyaka 53 y’ amavuko ukomoka muri Congo-Kinshasa yaje mu Rwanda mu rugendo rw’ igihe gito mbere ya lCovid019 nyuma imipaka imufungiraho bisaba ko akomeza kuba mu Rwanda n’ubwo nta byangombwa afite.
Avuga ko kugeza magingo aya atarakingirwa ariko akaba yizeye ko bizacamo mu gihe agitegereje icyangombwa kimwemerera kuba ku butaka bw’ u Rwanda byemewe n’ amategeko.
Byumvikane ko abanyamahanga batemerewe gukingirwa ni babandi badafite impapuro z’ inzira ndetse n’ uburenganzira bwo kuba mu gihugu bikurikije amategeko.
Iri hame rigenga ibisabwa kugira ngo abanyamahanga batuye mu Rwanda bakingirwe ryashimangiwe ndetse rinasobanurwa cyane n’ Umuyobozi ushinzwe ituanaho mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima(RBC).
Julien Mahoro Niyingabira yagize ati” Bitewe n’ uko icyorezo cya Corona kibangamiye Isi yose twebwe nk’ abanyarwanda gukingira abanyamahanga bidufitiye akamaro kanini mu gihe cyose bari mu gihugu ariko na none kuba bitwaje ibyangombwa byuzuye ni ukuvuga uruhushya rwo kuhaba (Permis de residence) ni ingenzi”.
Yakomeje avuga ko urukingo rutagurwa kandi hari amabwiriza agomba gukomeza kubahirizwa ndetse no gukingira abafite imyaka 65 y’ amavuko no hejuru ndetse n’ ubu batangiye gukingira abana bo mu mashuri kuva ku myaka 12.
Ibarurishamibare ryo muri 2021 dukesha UNHCR ryerekana ko ku ikubitiro, abanyamahanga biganjemo impunzi zisaga 230,000 ndetse n’ izindi mpunzi 416 zikora muri serivisi z’ ubuzima mu nkambi 6 ziri mu Rwanda zabanjije guhabwa urukingo rwa Covid-19.
Kuva u Rwanda rwatangira gukingira abaturage muri werurwe uyu mwaka, abarenga miliyoni 3 bamaze kubona urukingo rumwe mu gihe abarenga miliyoni 1,9 nabo bamaze kubona inkingo zombi.
Mu Rwanda hatangawa inkingo zitandukanye zirimo izo mu bwoko bwa Pfizer, AstraZeneza,Sinoparharm na Moderna.
Gaston Rwaka