Home Amakuru Sudani yahagaritswe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe

Sudani yahagaritswe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe

0

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika wahagaritse Sudani mu bikorwa byayo byose kugeza igihe inzibacyuho iyobowe n’abasivili igaruwe.

Mu itangazp ry’uyu  muryango rivuga ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyabaye ku wa mbere kinyuranyije n’amategeko agenga uyu muryango.

Imyigaragambyo yo kwamagana igisirikare cyahiritse ubutegetsi irakomeje uyu akaba ari umunsi wa gatatu bigaragambya mu murwa mukuru Khartoum.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi ahagarariye abaganga n’abakozi batunganya ibikomoka kuri peterorli nabo bavuga ko bitabiriye iyi imyigaragambyo.

Mbere umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuganye kuri telefone na minisitiri w’intebe wavanyweho, mbere yo gusubira mu rugo.

Abdalla Hamdok wari minisitiri w’intebe yatawe muri yombi mu gihe cyo guhirika ubutegetsi.

Bwana Blinken yongeye gusaba ingabo kurekura abayobozi b’abasivili bafashe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyamahanga baba mu Rwanda bakingirwa Covid-19 nta mananiza
Next articleIbikubiye mu ibaruwa ya Rashid watawe muri yombi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here