Bmwe mu banyamakuru mu Rwanda bakora ibiganiro by’imikino kuri radio zitandukanye bagaragaza ubwoba bwo kuvuga kuri iyi kipe y’ingabo z’Igihugu mu biganro baba bateguye.
Nyuma y’uko APR fc isezerewe mu mikino nyafurika ya CAF champions league yari ihagarariyemo igihugu itsinzwe na US Monasitir yo muri Tunisia ibitego bitatu ku busa, benshi mu banyamakuru baba bagiye kuyivugaho baabanza kwisegura ku babumva n’abayobozi ba APR FC.
Ibi byatangiye kuri uyu wambere aho benshi mu bakurikira ibiganiro by’imikino kuva kuri radio y’Igihugu (Radiyo Rwanda) kugeza ku zindi radiyo zigenga bajya kuvuga iyi kipe bakabanza kugira bati ” Nti mukate utuntu duto mu byo navuze ngo abe aritwo mwohereza gusa mutange ikiganiro cyose.”
Iri jambo muri iyi minsi itangira iki cyumweru ry’umvianye kuri radiyo nyinshi ndetse hakaba hari na radiyo bamwe mu banyamakuru bayo bagiye kuvuga kuri APR FC babanza kuyisaba uburenganzira bise ubwo ” kuvuga ukuri.”
Bamwe mu banyamakuru babanza kwisegura ku kuvuga kuri iyi kipe bagaragaza ko hari izindi ngaruka bishobora kubagiraho nti batinya no kugaragaza ko ari n’abafana b’iyi kipe kuva kera ariko ko hari abantu bashinzwe kubateranya ku buyobozi bw’iyi kipe.
Benshi mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda bamaze iminsi badahuza na politiki ikipe ya APR FC yahisemo yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa. Ibi ntibabyumvikanaho n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuko bwo buvuga ko buyikomeyeho budateze kuyihindura.
Abanenga politiki y’iyi kipe bavuga ko ntacyo iyi ifasha ku ruhando mpuzamahanga mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bwo buvuga ko intego yayo yambere ari ukubanza gutwara ibikombe byose by’imbere mu gihugu ibyo hanze y’igihugu bikaba ibindi n’ubwo nabyo babireba.
APR FC imaze imyaka itatu itwara ibikombe bya shampiyona yikurikiranya n’ubwo hari abavuga ko ibi bikombe by’imbere mu gihugu bitajyanye n’amafaranga ikoresha mu ngengo y’imari yayo ya buri mwaka.