Home Ubutabera Abanyarwanda bibukijwe ibyiza by’ubuhuza mu Nkiko

Abanyarwanda bibukijwe ibyiza by’ubuhuza mu Nkiko

0

Inzego zitandukanye z’ubutabera mu Rwanda zirashishikariza abanyarwanda kuyoboka inzira y’ubuhuza kuko aribwo buhendutse, bwizewe, bwihuta bunafasha abagiranye amakimbirane gukomeza umubano wabo nk’uko wari umeze mbere y’uko havuka amakimbirane.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere  ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubuhuza mu Rwanda kizasozwa ku wa 24 werurwe.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Ntezilyayo Faustin, ubwo yatangizaga iki cyumweru yibukije abanyarwanda ko kuva cyera mu gukemura amakimbirane hashyirwaga imbaraga mu cyatuma umubano w’abagiranye ikibazo ukomeza kuba mwiza nk’uko wari umeze mbere y’amakimbirane.

Ntezilyayo ati: “ Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahisemo gukoresha uburyo bw’ubutabera bwa Gacaca bugarurira abantu ubuzima, imbaraga n’imibereho myiza no gukemura ikibazo cy’imanza za Jenoside zari nyinshi.”

Usibye ubu buryo bw’abunzi na Gacaca bumenyerwe mu Rwanda, Ntezilyayo avuga ko ubuhuza bukwiye kwitabirwa cyane kuko “ Buhendutse, bwihuta, bworoshye, bwizewe butanaca umubano hagati y’abagiranye amakimbirane kandi bukanatezimbere imikoranire.”

Ntezilyayo akomeza avuga akamaro k’ubuhuza, ati : ” Guteza imbere inzira y’ubuhuza mu nkiko byagize akamaro kanini mu guteza imbere Isi, cyane mu kugabanya ibirarane by’imanza no guha ireme n’icyizere ibikorwa n’Inkiko.”

Sam Rugege, ukuriye abahuza mu Rwanda avuga ko ubuhuza bugifite imbogamizi ahanini zishingiye ku myumvire kuko hari abumva ko ibibazo byabo bigomba gukemurwa n’Inkiko mu buryo bw’imanza.

Rugege ati : “Abantu bizera Inkiko kurusha ubundi buryo bwose bwabafasha gukemura amakimbirane kuko buri wese aba ashaka kwereka uwo bahanganye ko ari mukuri kandi ko atari we wateje ibibibazo bityo ko uwabiteje agomba kwishyura kandi akabiryozwa n’inkiko.”

Sam Rugege akomeza avuga ko  binyuze muri komite akuriye ishinzwe ubuhuza igomba guhindura iyi myumvire iri mu baturage biciye mu kwigisha.

Nkundabarashi Moise, ukuriye urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko ubuhuza mu rwanda bukiri bushya bityo ko imbaraga zikwiye gushyirwa mu kwigisha abaturage bakumva ko gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko ari bumwe mu buryo bw’ubutabera. Usibye ibi anavuga ko hari abavoka batarumva akamaro kubuhuza bumva ko nibuyobokwa cyane bazabura akazi.

Nkundabarashhi ati: “Niyo mpamvu hari abavoka batarumva iby’ubuhuza bityo kubahugura bikaba byababera igisubizo cyo kwemera ko ubuhuza ari imwe mu nzira yo kwihutisha gukemura ibibazo kandi ntibibabuze guhembwa.” Akomeza avuga ko “ abavoka bafite akamaro gakomeye mu buhuza bityo ko badakwiye kwirengagizwa kuko bashobora kuba abajyanama b’abahuzwa bakaba banashobora kuba abahuza.”

Nkundabarashi, uyobora w’Urugaga rw’Abavoka ashimangira ko ubuhuza butazabuza akazi abavoka ahubwo ko bafitemo inshingano nyinshi

Leta y’u Rwanda imaze gukora ibikorwa bitandukanye inashimirwa mu guteza imbere umuco w’ubuhuza birimo kuvugurura Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi byakozwe mu mwaka wi 2018.

Ikindi ni ukwemeza politiki igena uburyo bwo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko mu Rwanda ( Altelantive dispute Resolution Policy), ni politki yemejwe mu mpera z’umwkaa ushize.

Kuva mu mwaka wi 2019 kugeza 2022 imanza zibarirwa mu bihumbi bitatu zimaze kurangizwa hifashishijwe uburyo bw’ubuhuza. Imanza zitarenze 300 muri izi zarangiye mu buhuza zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miyari 11,133,217,956.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDore abana batumye Perezida Putin ashyirirwaho impapuro zo kumufunga
Next articleSenegal: Perezida Macky Sall yaciye amarenga yo kwiyamamariza manda ya gatatu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here