Home Amakuru Senegal: Perezida Macky Sall yaciye amarenga yo kwiyamamariza manda ya gatatu

Senegal: Perezida Macky Sall yaciye amarenga yo kwiyamamariza manda ya gatatu

0

Perezida wa Sénégal yahakanye ko byaba binyuranyije n’itegekonshinga mu gihe yaba yiyamamarije manda ya gatatu itavugwaho rumwe.

Ayo magambo ya Macky Sall, yavugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru L’Express cyo mu Bufaransa, ashobora kwenyegeza ubushyamirane mu rubuga rwa politiki rwa Sénégal rusanzwe rurimo impagarara.

Mu 2016 itegekonshinga rya Sénégal ryaravuguruwe mu rwego rwo kugabanya igihe cya manda ya perezida, kiva ku myaka irindwi gishyirwa kuri itanu.

Rivuga ko nta muntu n’umwe ushobora gutegeka igihe kirenze manda ebyiri zikurikiranye, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bisobanutse neza ko Sall atemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha.

Macky Sall, w’imyaka 61, asanzwe ari we ukuriye umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, umwanya usimburanwaho buri mwaka n’abakuru b’ibihugu by’Afurika.

Abanenga Sall bashinja leta ye gukoresha inkiko mu kwigizayo umunyapolitiki utavuga rumwe na leta, Ousmane Sonko.

Kuri ubu, Sonko aregwa mu manza ebyiri zishobora gutuma atemererwa kwiyamamaza mu matora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda bibukijwe ibyiza by’ubuhuza mu Nkiko
Next articleHavugururwa  itegeko Nshinga hari ibyambuwe Sena ikwiye gusubizwa -Senateri Evode
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here