Home Ubukungu Abanyarwandakazi barasabwa kuzabyaza umusaruro amahirwe y’isoko rusange ry’Afurika

Abanyarwandakazi barasabwa kuzabyaza umusaruro amahirwe y’isoko rusange ry’Afurika

0
Cyurinyana Vestine usanzwe akora divayi ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

Abagore  b’abanyarwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi barasabwa kumenya amahirwe y’isoko rusange ry’Afurika (AFCFTA) kugira ngo bazaryitabire. Ibi ni ibyagarutsweho mu mahugurwa yateguriwe abagore 60 b’abacuruzi bakorera i Kigali n’i Rubavu mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2022.

Madame Rose Ronoh ukuriye ikigo cy’amahugurwa Tradesmart avuga ko isoko rusange ry’Afurika (AFCFTA) ritanga amahirwe menshi ku bacuruzi bikaba ari byiza ko bayamenya kugira ngo bazayakoreshe biteze imbere. Agira ati: “Akenshi usanga umugore abura amahirwe amwe n’amwe kubera kutagira amakuru bitewe n’inshingano zo mu kazi n’izo mu rugo ku bagore. Ni ngombwa ko umugore amenya amakuru ari muri iri soko rusange ry’Afurika akayakoresha. Muri iri soko, imisoro ku bicuruzwa bikorerwa muri Afurika izaba iri hafi ya zeru, umucuruzi akora ubucuruzi mu kindi gihugu cy’Afurika nk’umuturage uri mu gihugu cye. Umugore arashoboye ni byiza ko yazahatana kuri iri soko agatera imbere.”

Madame Rose Ronoh ukuriye ikigo cy’amahugurwa Tradesmart, asobanura inyungu z’isoko rusange

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ni Akimana Shema, umugore urangura inkweto mu Bushinwa akazizana i Kigali akaziranguza. Akimana Shema avuga ko nta makuru afatika yari afite ku isoko rusange ry’Afurika (AFCFTA). Agira ati: “Nta makuri nari mfite kuri iri soko ariko nyuma y’amahugurwa nabonye namenye amahirwe ari muri iri soko. Ngiye gutangira gukora ubushakashatsi ndebe no mu bihugu by’Afurika aho nazakorera ubucuruzi kuko imisoro ni yo yari ikibazo kandi muri iri soko, iyo misoro twize ko izaba iri munsi ya 10% ku misoro isabwa ubu kwambutsa ibicuruzwa mu gihugu cy’Afurika u Rwanda rutabereye umunyamuryango mu muryango w’akarere w’ubukungu (Regional economic Bloc). Ubu ndihutira gushaka amakuru ku gihugu cya Misiri.”

Akimana Shema urangura inkweto mu Bushinwa

Kantengwa Henriette, Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’igihugu y’abagore avuga ko ari byiza ko abagore bamenya amakuru y’ibyabateza imbere kuko kenshi usanga badakunda gukurikira amakuru y’ibiba bigezweho. Uyu muyobozi anasaba abagore gushyira imbaraga mu gukora ibintu bifite umwihariko mu bwiza kuko muri iri soko rusange ry’Afurika hazaba guhatana gukomeye.  

Bamwe mu bagore bitabiriye amahugurwa bishimiye ko bamenye amakuru batari bazi ku isoko rusange banahabwa impamyabumenyi

Abagore bari muri aya mahugurwa banzuye ko bagiye gukora iyo bwabaga mu guhanga udushya kugira ngo bafate iya mbere muri iri soko rusange mu rwego rwo guhesha agaciro igihugu kuko iri soko rusange ry’Afurika ryemerejwe mu Rwanda rikaba ryarashyizwemo imbaraga n’Umukuru w’u Rwanda igihe yayoboraga Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Cyurinyana Vestine usanzwe akora divayi ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda bahungiye muri Mozambique bagiye guhunguka
Next articleWari uziko hari umubare ntarengwa w’ibiceri mu kwishyurana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here