Nyuma y’amezi akabakaba umunani (8) urwego rw’ubutabera mu Rwanda rutangije ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, abantu bari bafunzwe 228 bamaze kubwungukiramo bararekurwa.
Iki gikorwa cyatangijwe na perezida w’Urukiko rw’ikirenga taliki ya 11 Ukwakira umwaka ushize. Icyo gihe habarurwaga amadosiye 400 y’abantu bagomba guhita bafungurwa nyuma yo kumvikana n’ubushinjacyaha bakemera icyaha.
Gufungura abantu bafunzwe bishingiye ku bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, bimaze gukorwa mu magororero atatu arimo iya Nyarugenge (Mageragere), Muhanga na Gicumbi (Miyove).
Mu igororero rya Nyaugenge (Mageragere), hamaze gufungurwa abari bafunzwe 23 bumvikanye n’inzego z’ubutabera banemera icyaha mu gihe mu igororero rya Muhanga Abagororwa 74 aribo barekuwe nyuma yo kwirega no kumvikana n’ubushinjacyaha bakagabanyirizwa ibihano.
Igorore rya Gicumbi (Miyove), niryo rimaze kurekura abagororwa benshi muri iki gikorwa kuko Abagororwa 131 bari barifungiwemo barekuwe nyuma yo kwirega no kumvikana n’Ubushinjacyaha bakagabanyirizwa ibihano.
Aya magororero amaze gufungura abagororwa kubera ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, ni nayo ayoboye andi magororero kubamo ubucucike bwinshi kuko nk’igororero rya Gicumbi (Miyove) rifite ubucucike bw’168,1%, igororero rya Muhanga ryo rifite ubucucike bwa 238,8%.
Ibyaha byumvikanwaho n’ababikoze n’ubushinjacyaha bigatuma bagabanyarizwa ibihano bagafungurwa muri iki gikorwa ni ibyaha by’ubujura no gukubita no gukomeretsa gusa.
Ubwo hatangizwaga iki gikorwa mu mpera z’umwaka ushize cyari kitezweho kugira uruhare mu kugabanya ubucucike mu magororero yo mu Rwanda.