Home Uncategorized Urubanza rwa Biguma: Uwiciwe umuryango yagaragaje uruhare rwa Jandarumoli muri Jenoside

Urubanza rwa Biguma: Uwiciwe umuryango yagaragaje uruhare rwa Jandarumoli muri Jenoside

0

Urukiko rwa rubanda i Paris (cour d’assise de Paris) ruburanisha Hategekimana Philippe Biguma rukomeje kumva abatangabuhamya batandukanye kuri ubu hakaba hari kumvwa abaregera indishyi ahanini bagaruka ku ruhare rwa jandarumoli mu kubicira imiryango, gusahura no kwangiza imitungo yabo.

Hategekimana Philippe ‘Biguma’ uri kuburanishwa n’uru rukiko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume ufite ipeti rya Ajida Shefu, akekwaho ibyaha bitandukanye birimo n’icya Jenoside. ibi byaha byose yabikoze agaba ibitero ku Batutsi anatanga amabwiriza ku ba Jandarurume yari ayoboye yo kwica Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri humviswe ubuhamya bwa Murebwayire Eugenie, uyu yari afite umuryango w’abantu barenga 10 ariko benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basigara ari batatu gusa. Mu buhamya bwe yabwiye urukiko uburyo Se umubyara yishwe urw’agashinyaguro amaze iminsi ine yaricishijwe inzara ndetse n’umutwe we abamwishe bakawuzengurukana igiturage cyose bigamba ko bamwishe.

Murebwayire avuga ko Se umubyara yari umuganga w’amatungo muri Komine ya Nyabisindu (Veterinary doctor), hakaba hari harashyizweho igihembo ku muntu uzamwica.

Agaruka ku ruhare rw’abajandarume ari nabo Hategekimana Philippe Biguma, yabarizwagamo, ari nabo bishe umuryango we Murebwayire avuga ko Abatutsi benshi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare bagerageje kwirwanaho basubiza ibitero by’abashakaga kubica inyuma ariko ko “ Izo nterahamwe ziganjwe,  zahamagaye abajandarme n’izindi nterahamwe zo ku Gikongoro baza kugota abari bahungiye kuri uwo musozi.”

Murebwayire akomeza agira ati: “Abajandarume  bahise  bazamuka, bitwaje imbunda yo kuza kubarashisha, ibyo narabibonye byabaye nko mu ma saa kumi, gusa nagiye kubona mbona icyotsi cy’umukara cyinshi ..kizamuka hejuru,  ubwo nibwo papa wange yapfuye n’abavandimwe bange bari kumwe nawe.”

Usibye Se wa Murebwayire n’abandi bavandimwe be biciwe kuri uyu musozi avuga ko hari n’undi musaza we wiciwe kuri Mwogo n’undi wiciwe kuri bariyeri yari ahazwi nko kuri 40, iyi bariyeri ni nayo yariho Hategekimana Philippe Biguma kuko ari nawe wari ushinzwe bariyere. Usibye aba hari n’abandi bavandimwe be biciwe mu rugo bari bahungiyemo bahizeye umutekano kuko Se yari yarabahaye inka ngo bazamuhishire abana.

Uyu mutangabuhamya uvuga ibyo yiboneye yabwiye urukiko ko  barakokeye muri rwa rugo bari bahungiyemo bahavuye bajya ku rusengero rwa pantekoti naho abicanyi barahabakurikira bashaka kubatwikira mu rusengero ntibyakunda nabwo bitabaza abajandarume babafasha kubica.

Usibye aba kandi na nyina umubyara yiciwe kuri bariyeri zari ahitwa i Mushirarungua, avuga ko aho yiciwe hari abajandarume. Murebwayire yabwiye urukiko ko akibabajwe no kuba hari ibice by’imibiri y’ababyeyi be n’abavandimwe be atarabona ngo ashyingure mu cyubahiro kuko ababishe ntacyo bashaka kubivugaho. Murebwayire wanahungiye mu kigo kirera imfubyi avuga ko rimwe abajandarume babasanzeyo basaba padiri wabarerega gutandukanya abana yareraga ashingiye ku bwoko bw’abahutu n’abatutsi arabyanga bimuviramo gukubitwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbarenga 200 bamaze gufungurwa kubera ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha
Next articleAbasigaye bakekwaho Jenoside ku rwego mpuzamahanga bose bakomoka ku Kibuye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here