Home Ubutabera Abasigaye bakekwaho Jenoside ku rwego mpuzamahanga bose bakomoka ku Kibuye

Abasigaye bakekwaho Jenoside ku rwego mpuzamahanga bose bakomoka ku Kibuye

0

Nyuma y’ifatwa rya Kayishema Fulgence, umwe mu Banyarwanda bane bari basigaye mu bantu umunani bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hasigaye abandi batatu batarafatwa kandi bose bakomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Aba bose uko ari umunani urukiko mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda ICTR, rwafunze imiryango batarafatwa ariko nyuma biza kumenyekana ko hari abapfuye abandi bakomeza gushakishwa n’urwego rwasigariyeho uru rukiko IRMCT.

Amakuru ku bantu umunani ICTR yasize batarafatwa

  • Felicien Kabuga – yarafashwe ari kuburanishwa
  • Protais Mpiranya – 2022 byemejwe ko yishwe n’igituntu yihishe muri Zimbabwe
  • Augustin Bizimana – 2020 byemejwe ko yapfiriye i Pointe Noire muri Congo-Brazaville mu 2000
  • Phénéas Munyarugarama – 2022 byemejwe ko yapfiriye muri DRC mu 2002
  • Fulgence Kayishema – yafatiwe mu isambu y’ubuhinzi yakoragamo kuwa gatatu
  • Charles Sikubwabo – aracyashakishwa
  • Charles Ryandikayo – aracyashakishwa
  • Aloys Ndimbati – aracyashakishwa

Abatarafatwa

Aba batatu bose batarafatwa bakomoka mu cyahoze ari Kibuye, bagize uruhare mu mateka mabi yabaye muri iyi ntara. Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera Gihugu, avuga ko ibyabaye ku Kibuye ntahandi hantu byabaye ku isi kandi ababikoze ni aba bagishakishwa.

Perefegitura ya Kibuye niyo yari ifite abantu benshi bashakishwa n’inkiko mpuzamahanga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko usibye aba batatu bagishakishwa hari n’abandi barimo Padiri Seromba, Kanyarugerero Gaspard na Nahimana Gregoire nabo bashakishwaga n’Inkiko mpuzamahanga bafashwe.

  1. Ndimbati Aloys

Ndimbati yavukiye muri Komine ya Gisovu muri ku Kibuye muri. Yabaye Burugumesitiri wa Gisovu kuva mu 1990, mu bubasha yari afite ashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibuye.

Ashinjwa kugira uruhare mu irimburwa ry’abatutsi babarirwa mu 10,000 bari bahungiye mu misozi ya Bisesero.

 Ndimbati afatanyije na Charles Sikubwabo batanze amabwiriza ku nterahamwe, Abajandarume (polisi) yo guhiga abatutsi bari bihishe mu bice bitandukanye. Ndimbati yahunze mu 1994, ICTR imukurikiranaho icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano nayo mu 1996. Kuva mu 2002,nawe yashyiriweho akayabo na leta zunze ubumwe za Amerika ku muntu wese uzatagga amakuru yahoo ahaererye cyangwa uzagira uruhare mu ifatwa rye. Uyu kimwe na bagenzi be babiri batarafatwe nawe yaburanishwa n’ikinko zo mu Rwanda mu gihe yaba afashwe.

2. Ryandikayo Charles

Ryandikayo yavukiye muri Komine ya Gishyita muri Perefegitura ya Kibuye mu 1961. Yari afite inzu icuruza amafunguro (restaurant) muri Mubuga. Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibuye, cyane cyane mu guhirikira kiliziya ya Mubuga ku batutsi barenga ibihumbi 2 bari bayihungiyemo.

 Ryandikayo n’abarimo Sikubwabo Charles batanze amabwiriza yo kwica abatutsi muri Kibuye. Mu 1996, ICTR yamukurikiranyeho icyaha cya jenoside n’ibyaha bifitanye isano, mu 2002 Amerika yamushyiriyeho akayabo ku muntu uzatanga amakuru yahoo ari cyangwa akagira uruhare mu ifatwa rye. Mu 2012, dosiye ye yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda akaba ariho azaburanira mu gihe yaba atawe muri yombi.

3. Sikubwayo Charles

Sikubwayo yavukiye muri Komine Gishyita mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye mu mwaka w’i 1940. Yabaye umusirikare mu ngabo za leta yo ku bwa Habyarimana (Ex-FAR) ndetse aba Burugumesitiri wa Gishyita kuva mu 1993 kugeza mu 1994. Sikubwayo ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ku Kibuye kuva tariki ya 9 Mata 1994 kugeza muri Kamena 1994. We n’abarimo Ryandikayo bategetse Abajandarume (polisi) ndetse n’Interahamwe guhiga abatutsi bari bahungiye mu nsengero zitandukanye nk’urwa Mubuga, ahiciwe ibihumbi by’abatutsi bari bahungiyemo. Bategetse kandi ko abari bahungiye mu misozi ya Bisesero bicwa. Mu 1996, ICTR yashinje ibyaha 13 birimo jenoside. Amerika yatanze amatangazo yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya, ko iri gushakisha Sikubwabo.

Sikubwayo mu gihe yaba atawe muri yombi yaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Biguma: Uwiciwe umuryango yagaragaje uruhare rwa Jandarumoli muri Jenoside
Next articleZimbabwe: Batoye itegeko rihana abadakunda Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here