Home Amakuru Zimbabwe: Batoye itegeko rihana abadakunda Igihugu

Zimbabwe: Batoye itegeko rihana abadakunda Igihugu

0

Inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe yatoye ko umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe wo guhana abaturage bagaragaraho “ibikorwa byo kudakunda igihugu”, harimo kubahanisha gucibwa amande no kubakatira igihano cy’urupfu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bavuga ko uyu mushinga w’itegeko ari igitutsi kuri demokaarsi y’iki Gihugu

Ingingo yiswe iyo gukunda igihugu mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  yibasira abaragarwaho n’ibikorwa byo konona cyangwa kubangamira “inyungu z’igihugu cya Zimbabwe”.

Iyi ngingo ihana umuturage wese wa Zimbabwe uhuye n’uhagarariye igihugu cy’amahanga agamije kumvisha uwo muntu ko Zimbabwe ikwiye gufatirwa ibihano cyangwa bakaganira ibyerekeye ihirikwa ry’ubutegetsi buriho.

Abayobozi bakuru benshi ba leta hamwe n’amasosiyete ya Leta biri mu bihano byashyizwemo n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu.

Abategetsi ba Zimbabwe bamaze igihe barahagaritse inama z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi banabababuza guhura n’abahagarariye ibihugu by’amahanga.

Abadepite 99 nibo batoye iri tegeko 17 bararyamagana, ni rimwe mu mategeko atavuzweho rumwe cyane ku butegetsi bwa Emmerson Mnangagwa.

Mbere y’uko ritangira gushyirwa mu bikorwa rigomba kubanza kwemezwa n’abagize Sena.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iri tegeko bavuga ko rinyuranyije n’itegeko Nshinga kuko ribuza abantu kwishyirahamwe rikanakumuria uburenganzira mu gutanga ibitekerezo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasigaye bakekwaho Jenoside ku rwego mpuzamahanga bose bakomoka ku Kibuye
Next articleUmutangabuhamya yabwiye urukiko uko Biguma yagabaga ibitero Simusiga ku batutsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here