Home Ubutabera Abarenga 200 bamaze gufungurwa kubera ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha

Abarenga 200 bamaze gufungurwa kubera ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha

0
Usibye ubucucike nta kindi kijyanye n'uburenganzira bwa muntu kibangamiye abafungiwe muri gereza zo mu Rwanda

Nyuma y’amezi akabakaba umunani (8) urwego rw’ubutabera mu Rwanda rutangije ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, abantu bari bafunzwe 228  bamaze kubwungukiramo bararekurwa.

Iki gikorwa cyatangijwe na perezida w’Urukiko rw’ikirenga taliki ya 11 Ukwakira umwaka ushize. Icyo gihe habarurwaga amadosiye 400 y’abantu bagomba guhita bafungurwa nyuma yo kumvikana n’ubushinjacyaha bakemera icyaha.

Gufungura abantu bafunzwe bishingiye ku bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, bimaze gukorwa mu magororero atatu arimo iya Nyarugenge (Mageragere), Muhanga na Gicumbi (Miyove).

Mu igororero rya Nyaugenge (Mageragere), hamaze gufungurwa abari bafunzwe 23 bumvikanye n’inzego z’ubutabera banemera icyaha mu gihe mu igororero rya Muhanga Abagororwa 74 aribo barekuwe nyuma yo kwirega no kumvikana n’ubushinjacyaha bakagabanyirizwa ibihano.

Igorore rya Gicumbi (Miyove), niryo rimaze kurekura abagororwa benshi muri iki gikorwa kuko Abagororwa 131 bari barifungiwemo barekuwe nyuma yo kwirega no kumvikana n’Ubushinjacyaha bakagabanyirizwa ibihano.

Aya magororero amaze gufungura abagororwa kubera ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, ni nayo ayoboye andi magororero kubamo ubucucike bwinshi kuko nk’igororero rya Gicumbi (Miyove) rifite ubucucike bw’168,1%, igororero rya Muhanga  ryo rifite ubucucike bwa 238,8%.

Ibyaha byumvikanwaho n’ababikoze n’ubushinjacyaha bigatuma bagabanyarizwa ibihano bagafungurwa muri iki gikorwa ni ibyaha by’ubujura no gukubita no gukomeretsa gusa.

Ubwo hatangizwaga iki gikorwa mu mpera z’umwaka ushize cyari kitezweho kugira uruhare mu kugabanya ubucucike mu magororero yo mu Rwanda.

Hakorwa amasezerano imbere y’abashinjacyaha n’abacamanza akaba ariyo yubahirizwa aho gukurikiza inzira z’inkiko nkuko bisanzwe bigenda
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBiguma yishe umuryango wose wa Simuguma anasahura inka ze -Umutangabuhamya
Next articleUrubanza rwa Biguma: Uwiciwe umuryango yagaragaje uruhare rwa Jandarumoli muri Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here