Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko Abaturarwanda bafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 nabo bagiye gukingirwa Coronavirus.
Ibi bitangajwe nbyma yuko abaturarwanda barenga miliyoni 5.5 bamaze guhabwa doze yambere y’urukingo n’abarenga miliyoni 2.9 bakaba bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Dr Mpunga yavuze ko nyuma y’uko imibare y’abarengeje imyaka 18 bakingiwe ikomeje kuzamuka, hakurikiyeho gukingira n’abari munsi yayo ariko batari munsi ya 12 cyane ko ari benshi kandi nabo bakaba bagerwaho n’icyo cyorezo.
Ati “Uko tugenda dukingira ibyiciro by’abakuze bigaragara ko COVID-19 igenda isatira abana kuko bo badakingiye. Uko inkingo zigenda ziboneka turabona nabo igihe cyo kubakingira kigeze cyane ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iki cyiciro kugikingira nabyo bifite ingaruka nziza mu guhangana na COVID-19.”
Ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa by’ikingira muri Werurwe 2021, haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abafite imyaka iri hejuru ya 60 n’abahura n’abantu benshi. Uko inkingo zagiye ziboneka, hagiye hakingirwa n’ibindi byiciro biri munsi y’iyo myaka kugeza ku bafite 18.
Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko abarengeje iyo myaka bujuje ibisabwa muri Kigali bamaze gukingirwa bose, imbaraga zikaba zishyizwe mu turere ngo naho imibare y’abakingiwe izamurwe.
Nyuma y’uko ubushakashatsi bwerekanye ko abana bari muri iyo myaka nabo bashobora gukingirwa ntibibagireho ingaruka, ibihugu byinshi byiganjemo ibyateye imbere byatangiye kubaha inkingo.
Nko muri Espagne na Denmark bivugwa ko abari hagati y’imyaka 12 na 19 bamaze gukingirwa aho nibura buri wese yari yamaze guhabwa doze imwe muri Nzeri 2021.
Mu Bufaransa ho 66% byabo bana bari barahawe dose imwe naho 52% barakingiwe byuzuye. Singapore nayo ni uko yabigenje mu Ugushyingo 2021, mu gihe Cuba yo yabaye igihugu cya mbere cyemeje ko abana b’imyaka ibiri nabo bahabwa inkingo muri Nzeri uyu mwaka.
Ahenshi mu bihugu byatangiye gukingira abana bato hakoreshwa Urukingo rwa Pfizer.
Dr Mpunga yavuze ko kuba u Rwanda na rwo ruteye iyo ntambwe yo gukingira abari muri iyo myaka bizagabanya ubwandu mu bana bari mu mashuri haba mu baba mu bigo n’abiga bataha.
Yakomeje ati “Turashaka no kurinda ko mu gihe kiri imbere n’iyo haza ubundi bwoko bwa Coronavirus zihinduranya ari bo zazahaza cyane kuko badakingiye. Kubakingira rero bifite iyo ngaruka yo kubaha ubwo bushobozi bwo kwirinda COVID-19, ariko no kubafasha kugira ngo bakomeze kwiga batongeye gucikiza amashuri yabo.”
Ababyeyi basabwe umusanzu ukomeye kugira ngo iyo gahunda igerweho
Ubusanzwe iyo umuntu agiye guhabwa urukingo arabanza akabisinyira, akemeza ko ingaruka rwamugiraho yazirengera kuko aba arufashe nk’amahitamo ye kandi afite n’ububasha bwo kwifatira icyemezo.
Dr Mpunga yasobanuye ko kuri abo bana umwanzuro wo kubaha urukingo uzajya wemezwa burundu n’ababyeyi babo.
Ati “Turimo turakorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo kugira ngo dushake uburyo abana bakingirwa bahawe nk’ikirango cyihariye gishingiye ku ishuri umwana yigaho, ariko na none hari ikindi cy’uko mu rwego rw’amategeko batemerewe kwifatira icyemezo. Bisaba rero ko ababyeyi ari bo batanga ubwo burenganzira bwo kugira ngo bakingirwe.”
Yahishuye ko ubu hari kuba imikoranire na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’ibigo by’amashuri kugira ngo ababyeyi babimenyeshwe banatange uburenganzira bw’uko abana babo bakingirwa.
Yongeyeho ati “Uruhare rw’ababyeyi rurakenewe kandi ni na rwo nkenerwa cyane kuko ntabwo umwana yakingirwa umubyeyi atabyemeye, kandi agomba no kubimenya kugira ngo anafashe umwana azakingirwe.”
Yongeye kwibutsa Abaturarwanda gukomeza kuzirikana ko “tutaragera ku kigero gishimishije cy’abagomba gukingirwa kugira ngo Abanyarwanda bose babe babonye ubwirinzi buhagije”, ibikwiye gutuma buri wese akomeza kwitwararika yubahiriza ingamba zashyizweho ndetse abagezweho bakitabira kwikingiza.
U Rwanda rumaze iminsi rwakira inkingo nyinshi zirimo iza Moderna zirenga miliyoni 1,6 rwahawe na Canada muri gahunda ya Covax igamije kugoboka ibihugu bikennye. Rwanakiriye icyiciro cya mbere cya dose 409.600 za AstreZeneca rwemerewe na Luxembourg.