
Senateri Uwizeyimana Evode, yasezeranye kubana byemewe n’amategeko na Zena Abayisenga, umuhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge witabirwa n’abantu batari benshi.
Uyu muhango wayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki 29 Ukwakira 2021.
Amakuru avuga ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko aba bombi bazasezerana imbere y’Imana bakanakira inshuti y’umuryango mu ntangiriro z’ukwezi k’ukuboza uyu mwaka.
Sebateri Evode Uwizeyimana ni umwe mu bayobozi bakuru mu gihugu badakunda gushyira ubuzima bwabo bwite hanze. kuko usibye kuba byaravugwaga ko yari asanzwe afite umugore n’abana aho yabaga hanze y’igihugu nta yandi makuru y’itandukana ryabo azwi.
Evode Uwwizeyimana mu mwaka w’i 2020 nibwo yagizwe senateri nyuma y’igihe nta kazi afite kuko yari yabanje kwegura ku mwanya w’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera.
Senateri Uwizeyimana yamanitse ukuboko yemera ko Abayisenga amubera umugore
Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko na Zena Abayisenga
Bombi bahawe icyemezo cy’abashyingiranwe imbere y’amategeko

Akanyamuneza kari kose mu maso yabo bishimira intambwe bateye mu buzima
Bari baberewe ku munsi wabo w’amateka
Zena Abayisenga wasezeranye na Senateri Evode Uwizeyimana



Batangiye ubuzima bushya nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko
Barebanaga akana ko mu jisho maze ibinezaneza bikabarenga










