Habineza Joe wamenyekanye cyane nka Minisitiri w’Umuco na siporo yitabye Imana mu rupfu rutunguranye aho yaguye muri Kenya ari mu rugendo rumwerekeza ku mugabane w’Uburayi.
Habineza wabaye minisitiri w’urubyiruko na siporo inshuro ebyiri akaba na Smbasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yari amaze igihe nta mwanya wa politiki afite mu Gihugu nyuma yo kwirukanwa muri guverinoma.
Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko Habineza wavanywe muri guverinoma muri Gashyantare 2015, yumvise amerewe nabi i Nairobi maze murumuna we Jonas amujyana kumusuzumisha mu bitaro ku ya 18 Kanama maze yitaba Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021.
Habineza, yari amaze iminsi agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugeza kuwa 17 Kanama, aho yasangjzaga abantu amafoto y’uwo bashakanye bamaranye imyaka 32.