Home Ubutabera Vincent Lurquin Umubiligi wari waje Kunganira Rusesabagina yirukanwe mu Rwanda igitaraganya

Vincent Lurquin Umubiligi wari waje Kunganira Rusesabagina yirukanwe mu Rwanda igitaraganya

0

Vincent Lurquin, Umunyamategeko w’imyaka 62 wo mu Bubiligi wari waje gukurikirana iby’isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina Paul yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko nta ruhushya abiherewe

Yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma yaho kuri uyu wa gatanu agaragaye yambaye ikanzu y’abavoka akurikiranye isomwa ry’umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina nabo bareganwa kandi nta burenganzira abifitiye.

Vincent Lurquin yirukanwe nyuma yo kwandikiwe n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda asabwa ubusobanuro ku makosa yakoze na nyuma hotel yari acumbitsemo ikamubuza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ku mpamvu zitatangajwe

Vincent Lurquin ni ubwa kabiri yari aje mu Rwanda kunganira Paul Rusesabagina ariko ntibimukundire. Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruvuga ko nta munyamategeko wo mu Rugaga rw’abavoka rwo mu Bubiligi wemerewe gukorera mu Rwanda kuko nta mikoranire ingaga z’abavoka b’Ibihugu byombi bifitanye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmb Joe Habineza yitabye Imana ari ku rugendo
Next articleU Rwanda rugiye kwakira impunzi z’Abanyafughanistan
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here