Hagaragaye ubutumwa abahagaririye igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda bandikiye leta yabo bayisaba kutazohereza abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe mu Rwanda kuko rutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Gahunda yo kohereza abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe mu Rwanda yarwanyijwe n’abantu benshi ariko u Rwanda n’ubwongereza bikomeza gushimangira ko aricyo gisubizo gihamye mu gukemura ikibazo cy’abimukira ku Isi.
Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters yaciye igikuba ubwo yatangazaga ko uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda nawe yagaragaje ko adashyigikiye amasezerano yasinywe hagati y’Ubwongeerza n’u Rwanda.
Mu butumwa uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yahaye guverinoma ye mu ibanga ayiburira ku kutohereza abimukira babwo mu Rwanda kubera imapmvu zitandukanye ariko zifite aho zihuriye n’intambara zo mu Karere k’ibiyaga bigari n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
U Rwanda n’Ubwongereza ntacyo biratangaza kuri ubu butumwa bivugwa ko bwoherejwe n’ambasade y’Ubwongereza i Kigali.
Muri mata uyu mwaka u Rwanda n’Ubwongereza basinyanye amasezerano yo kurwohererza abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Aba bimukira bagomba kuba mu Rwanda babishaka cyangwa bahagera bagahitamo gusubira mu bihugu byabo bavuyemmo berekeza mu bwongereza. Aya masezerano yari afite agaciro ka miliari zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Indege yambere yagombaga kuzana abimukira bambere yagombaga kugera mu Rwanda mu kwezi gushize ariko yahagaritswe ku munota wanyuma y’itegeko ry’umucamanaza. Nyuma yo guhagarika iyi ndege u Bwongereza bwakomeje gushingamira ko nta kabuza igihe cyose aba bimukira bazoherezwa mu Rwanda.
Abanenga aya masezerano Ubwongereza n’u Rwanda rubasaba gutanga ikindi gisubizo kuri iki kibazo cy’abimukira guhangayikishije Isi.