Amagambo ya Perezida Kagame avuga uburyo guha abana be icyerekezo bigoye bitewe n’ukudashima kwa bamwe kuko iyo abiyegereje cyane hari abavuga ko ari kubaha icyubahiro badakwiye na none yabashyira kure ye akaba ari kubahunza inshingano zabo nk’abanyagihugu.
Ibi Perezida kagame yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru jeune Afrique aho yanagarutse ku muryango we cyane abana be.
“Ntabwo nshobora kujya kure n’abana banjye. Niba mbiyegereje cyane, nzanengwa kubaha amahirwe. Bitabaye ibyo, kubashyira kure y’ubuzima bw’igihugu ni ukubabuza uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu.”
Aya niyo magambo ari mu nkuru yakoze ku mutima Ingabire Ange kagame ahitamo kuyasangiza abamukurikira ku mbugankoranyambaga.
Ingabire Ange Kagame ni umwe mu bana bane ba Perezida Kagame umaze kumenyekana cyane mu bikorwa bya politiki n’ubwo nta mwanya afite mu mitwe ya politiki cyangwa mu nzego z’ubutegetsi bwite za leta.
Gusa mu mwaka w’i 2016 ikinyamakuru Jeune Afrique gikunda kuganira na Perezida Kagame cyatangaje inkuru ivuga ko Ange Kagame yagizwe umwe mu bashinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu biro bya Perezida Kagame. Aha yari abaye umwana wamberewa perezida kagame bagiye gukorana.
Ange Kagame kandi yagarutsweho cyane mu buzima bwa politiki kuva mu mwaka w’i 2014 ubwo yaherekezaga ababyeyi kwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika w’icyo gihe Barack Obama.
Usibye ibi anagaragara cyane ku mbugankoranyambaga asubiza ibinyamakuru biba byanditse ibibi ku Rwanda.
Ange Ingabire Kagame, yasoreje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s) i NewYork muri late zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’i 2019.
Yize muri Kaminuza ya Columbia yigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.