Abakinnyi, umutoza cyangwa abayobozi mu makipe ya Paris Saint Germain na Arsenal batanze ubutumwa buvuga ko bifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka jenoside cyatangiye uyu munsi.
Aya makipe yombi afitanye amasezerano yishyuwemo miliyoni z’amaEuro yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
We stand together with our Rwandan brothers and sisters, to commemorate the 1994 Genocide against the Tutsi.
— Paris Saint-Germain (@PSG_English) April 7, 2021
Remember. Unite. Renew. #Kwibuka27@visitrwanda_now pic.twitter.com/PkDccLp3vq
Mu butumwa buteguwe bw’amashusho abakinnyi ba PSG nka; Pablo Sarabia, Juan Bernat, Rafinha Alcantara na Kylian Mbappé bavuze ubutumwa burimo amagambo yo gukomeza abarokotse.
💬 "By being open about the past, we can build a brighter future."
— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2021
We stand with Rwanda to mark the 27th commemoration of the genocide against the Tutsi.
Remember. Unite. Renew. 🕯️#Kwibuka27 | @visitrwanda_now pic.twitter.com/VNh7mFzqwQ
Ubutumwa bwa Arsenal bwatangajwe n’abakinnyi barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Granit Xhaka, Alexandre Lacazette, cyangwa umutoza wabo Mikel Arteta n’abandi nka Tony Adams wakinnye muri iyi kipe.
Mu butumwa bwabo, bavuze ko “gufunguka mu kuvuga ibyabaye byubaka ejo heza hazaza hagizwe n’urukundo no kubahana”.
Undi watanze ubutumwa bugendanye n’igihe cyo kwibuka, ni Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa ONU/UN wavuze ko kubera ibyabaye mu Rwanda mu 1994 “tuzi ingaruka mbi zibaho iyo urwango rushyizwe imbere”.
Yagize ati: “Kurwanya ko amateka yisubiramo birasaba kurwanya ibikorwa by’urwango byabaye ikibazo ku bihugu byinshi.
“Mu kugera kuri ibyo tugomba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gukomeza gushishikariza politiki zubaha nyabyo abagize sosiyete bose.”