Mutabazi kabarira Maurice, umukozi w’imana uzwi nka apotre Mutabazi arasaba Perezida Kagame kumwishyurira amadeni arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda avuga ko yashyizwemo na leta y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru yatangaje ko kuba ari kuvugwa cyane muri iyi minsi nk’umwambuzi bitamutunguye kuko ababiri inyuma ari “ abanyepolitiki batinya ko yabasimbura kuko ahora yiteguye guhabwa umwanya wa politiki agasimbura abarimo.”
Mutabazi ati: “ Amadeni muri kumva amvugwaho ni make cyane kuko natrenze miliyoni imwe na 200 kandi njye mfite amadeni arenga miliyoni 30.”
Aha niho Mutabazi ahera yifashishije ijambo ry’imana asaba umukuru w’Igihugu kuyamwishyurira aho kugirango ayishyurirwe n’abamurwanya.
Atia: “ Ndahamya ko byakugezeho ko ngukunda bizira uburyarya, wasanga no mu byo banziza nabyo birimo, niba mbagiriyeho umugisha ndabasaba ko aho kwishyurirwa n’ibyo bigarasha mwanyishyurira utwo tudeni deni abatanyifuza mu kibuga cya politiki buririraho.”
Mutabazi akomeza avuga ko amaze kwishyurirwa utu tudeni deni mu buhanga azwiho azakorera igihugu atububa.
Mu kugaragaza aho aya madeni ye yavuye, Mutabazi avuga ko leta ihazi kandi ko n’iyo ahuye n’abari mu butegetsi abibabwira.
“ Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu (Central government ) buzi amadeni mfite, kuko ni kenshi twicarana nkababwira nti amadeni mwanteje, none se ubu ayo madeni nibwo bayamenye?”
Mutabazi avuga ko ariwe uzi amadeni afite akandi ko mu gihe abanyamakuru bamuhamagara ngo ayababwire yiteguye kuyabarondorera yose.
“ Ninjye uzi amadeni mfite kuko ndara amajoro mbara amabati nshaka uko nayishyura.”
Mu minsi ishize nibwo Apotre Mutabazi yahuye nabo yise “ abafana be” bahurira muri imwe muri hotel zo mu mujyi wa Kigali ashaka kubagurisha imwe mu myambaro ye ariko ibura abaguzi, iki cyaba ari kimwe mu bisubizo yashakaga mu kubona amafaranga amufasha kwishyura amadeni, iki ki ikibazo buri wese yakwibaza.