Home Ubuzima Gicumbi: Nta mbogamizi zitezwe mu ikingira rya COVID-19 ku bana bato

Gicumbi: Nta mbogamizi zitezwe mu ikingira rya COVID-19 ku bana bato

0

Bamwe mu bayobzi b’amashuri y’inshuke n’abanza mu Karere ka Gicumbi bavuga ko nta mbogamizi batekereza bazahura nazo muri gahunda iteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukwakira yo gukingira covid-19 ku bana bari hagati y’imyaka itanu na 11.

Uko abayobozi b’amashuri bitegura gutangira umwaka  w’amshuri 2022-2023 ni nako bari kwitegura gufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukingira icyorezo cya Covid-19 abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza bari hagati y’imyaka itanu na 11.

Habimana Theogene, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi  avuga ko igikorwa cyo gukingira abana bari hejuri y’imyaka 12 cyabaye mu gihe gishize cyabasigiye ubunararibonye ko ubu nta mbogamizi zidasanzwe  biteze guhura nazo.

“Ubushize twateguye ahantu ho gukingirira n’ibikoresho abaza gukingira bakenera, ubu ibyo byose biracyahari n’uburyo byagiye bikorwa  birimo kuganiriza abana n’abarimu n’ibindi.”

Habimana akomeza avuga ko uburyo bakoresheje ubushize aribwo buzabafasha gukingira n’abazakingirwa muri iki cyiciro.

Urwunge rw’amashuri rwa Gaseke rubarurwaho abanyeshuri barenga 700 bari hagati y’imayaka itanu na 11 ari nabo bazahabwa urukingo rwa Covid-19 rugenewe abana.

Ababyeyi bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo gukingira covid-19 abana bari hagati y’imyaka 5 na 11, ibi bakabiterwa n’umusaruro waturutse ku kwikingiza covid-19.

Mukanyandwi nawe wo mu Karere ka Gicumbi, ufite abana babiri bari mu kigero cy’imyaka izakindwa ati: “Mu by’ukuri numva ari ibintu byiza kuko niba nanjye narikingije nkumva bigize umumaro ndumva n’abana bagomba kwikingiza ntakibazo, nk’uko twabakingije za nkingo zose bafata bakiri impinja ukabona nta ngaruka umwana agize kandi natwe twikingije covid nta ngaruka byagize ubwo rero bigaragara ko abantu bose bakeneye izo nkingo.”

Dr Ngabonziza Issa, umuyobozi w’ibitaro bya Byumba nawe ashimangira ko nta mbogamizi idasanzwe bazahura nayo muri iki gikorwa.

“Inkingo ziri mu gihugu dutegereje ko abana bagera ku mashuri, gukingira abana biba byoroshye kuko bo barumva, ikibazo gishobora kuzaba ku babyeyi babo bazaba badahari, batabyumva cyangwa bari kure kuko nibo bazajya batanga uburenganzira bwo gukingira abana babo (consent form).”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubana UNICEF, ryagize uruhare rutandukanye mu gukingira abanyarwanda ikaba initeguye gufasha muri iki gikorwa cyo gukingira abana.

Nko mu mwaka ushize Unicef yahaye u Rwanda ishinge miliyoni 6.5 zo gufasha gukingira Covid-19 mu buryo bwihuse.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, gitangaza ko igikorwa cyo gukingira aba bana kizatangirana n’ukwezi gutaha k’Ukwakira, biteganyijwe ko hazakingirwa abarenga ibihumbi 470 ndetse n’amashuri arenga ibihumbi 3800 azakoreshwa nk’ibigo by’ingenzi mu ikingira ry’abana.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gukingira abaturage bigeze ku kigero cya 99% abarenga 70% nibo bamaze gufata urukingo rwo gushimangira mu gihe abamaze gufata urukingo rwa kabiri rwo gushimangira bafite imyaka guhera kuri 60 kuzamura bo bageze kuri 30% Minisiteri y’ubuzima ikavuga ko bitarenze mu kwezi kwa 2 umwaka utaha bazaba bamaze gukingirwa bose.

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Ebola yaba imaze kwica abarenga 20
Next articleApotre Mutabazi washyizwe mu madeni na Leta arasaba Perezida Kagame kuyamwishyurira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here