Home Ubutabera Bamporiki Edouard aracyaburana

Bamporiki Edouard aracyaburana

0

Bamporiki Edouard wohoze ari umunyamabanga wa leta akaza gukatirwa gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite biravugwa ko yajuririye ibi bihano n’ubwo italiki azaburaniraho ubujurire bwe itaramenyekana.

Iby’ubujurire bwa Bamporiki buvuzwe nyuma y’uko imisni 30 yari yemerewe yo kujurira cyangwa atajurira agahita afungwa yari irangiye.

Bamporiki Edourd, yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Kicukiro taliki 30 Nzeri nyuma yo kumara igihe aburana adafunzwe.

Ingingo ya 186 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko iyo uregwa aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo. Bivuze ko azakomeza kuburana adafunze kugeza igihe urukiko rw’ubujurire rufashe umwanzuro.

Bamporiki yatangiye gukurikiranwa muri Gicurasi uyu mwaka ahita anahagarikwa ku mirimo.

Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha birimo kwakira indonke ya miliyoni 5 Frw no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ibyaha byavuye ku ifungwa ry’uruganda rwa rwiyemezamirimo Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa akamuhuza n’ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ngo Gatera yabajije Bamporiki amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.

Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

Icyo gihe ngo basohotse kubera ko Gatera yari yamaze gutanga amakuru ku Bagenzacyaha ba RIB, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe afatirwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu mudoka ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru ayaha Visi Meya Mpabwanamaguru, bityo ahita ajya gufunga urwo ruganda.

Hagaragajwe ko Bamporiki mu ibazwa yemeye ko ari we watanze amakuru y’uruganda rwa Gatera Norbert.

Uruhande rwa Bamporoki rwireguye ruvuga ko amafaranga yahawe atari indonke ahubwo ari ishimwe, dore ko we na Gatera bari basanzwe ari inshuti.

Yavuze ko atigeze akoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite kuko mu bubashe ahabwa n’amategeko atari ashinzwe gufunga cyangwa gufungura ibikorwa by’ubucuruzi.

Inkuru bijyanye: Uko byagenze Bamporiki “ahabwa indonke”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBrazil: Lula yagarutse ku butegetsi avuye muri gereza
Next articleU Rwanda rumaze igihe rutemeza amasezerano y’ubucuruzi bw’intwaro ATT
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here