Home Politike Bamporiki yagaragaye iwe mu rugo nyuma y’igihe ari gukorwaho iperereza

Bamporiki yagaragaye iwe mu rugo nyuma y’igihe ari gukorwaho iperereza

0

Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco Bamporiki Edouard, amaze ukwezi kuzuye afungiwe iwe mu rugo nyuma yo gukekwaho icyaha gifitanya isano na ruswa.

Kuva taliki ya 5 Gicurasi 2022, yahagarikwa ku mirimo ya na Perezida Kagame n’urwego w’igihgu rw’ubugenzacyaha rugatangaza ko rwatangiye kumukoraho iperereza afungiwe iwe mu rugo nta yandi amakuru yari yajya ahanze amwerekeyeho.

Kuri iki cyuweru taliki ya 5 Kamena 2022, nyuma y’ukwezi gufunze hari umuyoboro wa youtube watangaje ko wagerageje kumusura iwe mu rugo aho atuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Kagali ka Busanza Umudugudu wa Hope.

Aba baribasuye Bamporiki ntibemerewe kwinjira mu rugo iwe ndetse na Bamporiki ntiyasohotse mu rugo rwe. Abakurikiye amashuho y’uyu muyoboro wa youtube babona Bamporiki asohoka hanze agafata akayaga hejuru kuri etaje ye akanareba abanyamakuru bari bamusuye.

Bamporiki agaragara hejuru kuri etaje yambaye ikabutura y’umukara,umupira w’umweru n’ingofero azenguruka inyubako ye.

Bamporiki akurikarabyweho ibyaha bya rusa
Bamporiki nawe yiyemereye ko yakiriye indonke

Itegoko ryemerera ukora iperereza ku muntu uri mu rugo igihe cy’amezi atandatu kuba arisoje agafunga ukorwaho iperereza cyangwa akarireka, Bamporiki amaze ukwezi kumwe gusa ari gukorwaho iperereza.

Kuva Bamporiki yahagarikwa ku mirimo ye yavuze rimwe ku rukuta rwe rwa twitter asaba imbabazi Perezida Kagame, icyo gihe nta mbabazi yahawe ahubwo yabwiwe ko guhanwa rimwe na rimwe nabyo bifasha.

Gusa kuri uru rubuga rwe rwa twitter rwe aracyigaragaza nk’umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco.

Bamporiki hejuru ku nzu ye
Kuri twitter Bamporiki aracyagaragara nk’umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza kuri Jenoside: Uwari Perefe yihakanye Superefe
Next articleAkayabo ko kuvugurira sitade amahoro n’igihe izuzurira byamenyekanye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here