Home Imikino Akayabo ko kuvugurira sitade amahoro n’igihe izuzurira byamenyekanye

Akayabo ko kuvugurira sitade amahoro n’igihe izuzurira byamenyekanye

0

Sitade amahoro, sitade nkuru y’u Rwanda kuri ubu iri kuvugururwa nyuma y’imyaka 36 itashywe kuko yafunguwe bwambere mu mwaka wi 1986 yubatswe n’Abashinwa ku nkunga y’Ababligi.

Iyi sitade yamaze igihe iri muri sitade nziza mu karere no muri Afurika ariko kuri ubu ibarwa nka Nyakatsi kuko itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika no ku isi muri rusange.

Leta y’u Rwanda yahisemo kuyivugurura ubu imirimo irarimbanyije iri kubakwa na sosiyete y’Abanyaturikiya n’yitwa Summa ifatanyije n’Abanyarwnada bo muri  NPD Cotraco.

Amakuru agezweho atangazwa n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’Igihugu cy’imiturire Nsazimana Noel, yemeza ko iyi nyuabako izaboneka mu kwezi kwa Nyakanga 2024.

Iyi sitade izaba isakaye hose izajya yakira abantu ibihumbi 45, izatwara akayabo ka miyoni 165 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari 165 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sitade amahoro yari isanzwe yakira abantu ibihumbi 25, umubare munini wabo bakaba bicaraga ahadasakaye.

Mu gihe iyi sitade izaba yuzuye izaba iri mu nyubako zihenze cyane mu gihugu zirimo Kigali Convintion center bigaragara ko yatwaye akayabo ka milino 300 z’amadolari, iyi yubatswe imyaka hafi 7 kuva mu 2009 kugeza mu 2016. indi nyubako ni Kigali Arena, iyi nayo bigaragara ko yatweye arenga miliyoni 100 z’amadolari. Indi nyubako ishobora kuzaba izihiga zose ni inyubako y’ikibuga cy’indege cya Bugesera mu gihe kizaba cyzuye.

Sitade amahoro mu gihe izaba yuzuye muri Nyakanga 2024
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamporiki yagaragaye iwe mu rugo nyuma y’igihe ari gukorwaho iperereza
Next articleSena igaragaza ko inyungu ku nguzanyo ikiri imbogamizi ku baka inguzanyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here