Home Ubutabera Beatrice Munyenyezi ntiyirukanwe muri Amerika kubera ko ari umujenosideri

Beatrice Munyenyezi ntiyirukanwe muri Amerika kubera ko ari umujenosideri

0

Munyenyezi Beatrice  yagejejwe mu Rwanda avuye muri Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ahita atabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kubera ibyaha akekwaho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi nubwo ataribyo byatumye yirukanwa ku butaka bwa Amerika.

Uyu mugore wazanwe mu mamapingu n’abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika bamushyikiriza uru rwego ku ruhande rw’u Rwanda.

Senateri Uwizeyimaa Evode impuguke mu mategeko avuga ko Munyenyezi Beatrice  atoherejwe mu Rwanda nk’umujenosideri.

“ Yirukanwe muri Amerika hagendewe ku mategeko arebana n’abanjirira n’abasohoka muri Amerika ni amategeko asa mu bihugu byose ajyane no kubeshya kugirango ubone ubwene gihugu cyangwa wemererwe gutora, rero koherezwa mu Rwanda kwa Munyenyezi si ihererekanya ry’abanyabyaha kuko we icyabayeho ni ukwirukanwa muri Amerika.” Senateri Evode akomeza agira ati:

“ Iyo aba ari ukoherezwa nk’umuntu washakishwaga n’u Rwanda (Extradition) yari kubanza kubiburanira muri Amerika ariko ntabyabayeho.” Si ubwambere abantu baje batya birukanwe mu bihugu babagamo ariko ubutabera bw’u Rwanda bugahita bubyungukiramo kuko bwari busanzwe bubashakisha butarabafata nkuko Senateri abyemeza.

“Ntabwo ari ubwambere Amerika yirukanye abantu u Rwanda rwari rusanzwe rushakisha twafata urugero rwa Leopard Munyakazi na Leo Mugesera wirukanwe muri Canada ahakoreshejwe amategko y’abinjira n’abasohoka. Bombi ntabwo baje mu ihererekanya rw’abanyabyaha ahubwo bageze mu Rwanda birukanwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu bari barahungiyemo.”

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo gusoza igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’urukiko rwo muri Amerika ahamijwe icyaha cyo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ari nabyo byamuviriyemo kwirukanwa muri iki gihugu.

akigera mu Rwanda yahise atabwa muri yombi nw’u Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha buhita buunatangaza ibyaha rumukurikiranyeho.

“Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha byo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.’’ Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTB Joshua umuvugabutumwa wirukanwe kuri Youtube kubera abatinganyi
Next articleMu myaka 9 ishize abaperezida bafurika 6 bapfuye bakiri ku butegetsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here