Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza bari kumwe na Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wari umujandarume ari nawe wabayoboraga mu bitero bakomeje kugeza ubuhamya bwabo ku rukiko rwa rubanda i Paris bagaragaza uruhare rw’uyu wari umujandarume mu bikorwa byo kurimbura abatutsi.
Kuri uyu wa kane uru rukiko rwumvise ubuhamya bwa Kabera Albert, wari interahamwe wanahamijwe uruhare muri Jenoside akatirwa gufungwa imyaka icumu (10). Uyu mutangabuhamya yagaragarije urukiko uruhare rwa ‘Biguma’ mu kurimbura abatutsi batandukanye bo muri Nyanza.
Ku ikubitiro uyu mutangabuhamya yavuze ko Biguma ubwe yiyiciye umuryango wose wa Simuguma Theoneste, anasahura umutungo we wari ugizwe n’inka na televiziyo.
Undi muntu ‘Biguma’ yiyiciye n’amaboko ye wavuzwe n’uyu mutangabuhamya ni uwitwa Makuza, uyu Makuza yishwe kubera impaka yajyaga na Biguma zo kumenya uzatsinda amatora hagati y’ishyaka rya PL na MRND. Biguma yari ashyigikiye MRND makuza ashyigikiye PL, izi mpaka zatumye Biguma ajya kuzana imbuda aragaruka yica arashe Makuza.
Usibye kuba Biguma yaricaga umuntu umwe umwe ku giti cye uyu mutangabuhamya yanavuze uburyo ‘Biguma’ yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi 28 bari barundanyirijwe mu nzu y’uwitwaga Boniface. Uyu mutangabuhamya avuga ko n’ubwo Biguma atari we wishe aba bantu ariko yabahaye amabwiriza yo kubica no kubashyingura ubwo yari abasanze ahari harundanyirijwe abo bantu aje mu modoka ya Jandarumori. Bucyeye bwaho nyuma yo kwica aba bantu Biguma na Birikunzira bagarutse gushimira izi nterahamwe.
Biguma kandi yanagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi ba Nyarusange kuko interahamwe zari zabagabyeho igitero ntibyazikundira nyuma Biguma azana imbunda nini ayitereke ku ishuri rya Mushirarungu atangira kurasa mu baturage.
Biguma witabira iburanishwa rya buri musnia akumva abatangabuhamya bamushinja kuba yarabahaga amabwiriza yo kwica ntaratangira kwisobanura ariko mbere yahakaniye urukiko ibyaha byose akekwaho.