Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, avuga ko yemereye Perezida Kagame ko agiye gukora ibishoboka byose abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bwongereza bakoherezwa mu Rwanda.
Ibi Boris yabivugiye mu mujyi wa Kigali aho avuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu mujyi wa Kigali ku Gisozi akibonera ibyabaye aribyo byatumye nawe agomba kugira icyo akora.
“Ejo hashize nagiye ku rwibutso nibonera ibyabaye mbona n’uko abantu babyumva, nabwiye Perezida Kagame ko ngiye gukora ibishoboka aba bantu bari mu Bwongereza boherezwe mu Rwanda.”
Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka nibo bakekwaho uruhare muri Jneoside yakorewe Abatutsi bakaba bagiye kumara imyaka hafi 20 bihishe mu gihugu cy’Ubwongereza.
Icyo gihe perezida Kagame yagize ati : “ Aho gukomeza gufatwa neza mu Bwongereza bagomba kuba bari muri gereza zo mu Rwanda cyangwa izo mu Bwongereza.”
U Rwanda n’Ubwongereza ubu bafitanye umubano utajegajega nyuma yo gusinya amasezerano yo kwakira abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi byiyongereyeho kuba u Rwanda arirwo rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu muryango ukoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM, abayobozi bakuru b’u Bwongereza barimo n’igikomangamoa Charles na Minisitiri w’intebe Boris Johnson bakaba bari mu Rwanda ndetse na Perezida Kagame akaba ari we uyoboye uyu muryango mu gihe cy’imyaka 2.