Home Politike Umuhungu wa Fred Rwigema ari mu mujyi wa Kigali

Umuhungu wa Fred Rwigema ari mu mujyi wa Kigali

0

Nyuma y’igihe Perezida Kagame asabye Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema, gutaha hari amakuru yemeza ko uyu musore ari mu mujyi wa Kigali aho anamaze iminsi. Aya makuru nta rwego na rumwe ruragira icyo rubitangazaho

Amakuru avuga ko uyu musore yageze i Kigali nyuma gato y’urugendo rwa Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka wa Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni mu mujyi wa Kigali.

Uganda yagiye ishyirwa mu majwi cyane ku kuba Eric Gisa Rwigema (Junior), adataha mu Rwanda.

Mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, bwabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, Perezida Kagame yatumye umubyeyi waba bombi gusaba uyu musore agataha kuko atifuzaga ko aba hanze y’Igihugu se yaharaniye ko kigira amahoro.

Perezida Kagame yagize ati “Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette (umugore wa Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.”

Perezida Kagame ubwo yasabaga uyu muhungu gutaha yavuze ko ava aho atuye akaza mu gihugu cy’abaturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, n’ubwo igihugu cy’abaturanyi atakivuze benshi bahurije ku gihugu cya Uganda.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru intego wemeza ko babonanye utashatse ko tumutangaza yagize ati:

“ Arahari nibyo ahamaze iminsi n’ubwo ntazi italiki nyakuri yagereyeho i Kigalia, yabaga muri Amerika ntacyo yakoraga kizwi birashoboka cyane ko yaguma hano agakorera igihugu cye.”

Aya makuru aje nyuma gato y’uko mushiki we Teta Gisa Rwigema, agizwe umuyobzi ushinzwe umuryango wa Afurika yunze ubumwe (African union desk) muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Kuba Eric Gisa Rwigema (Junior) yataha mu Rwanda cyaba ari ikindi gitego ubutegetsi bw’u Rwanda butsinze ababurwanya kuko byigeze kuvugwa kenshi ko yegerewe n’ababurwanya bamusaba kuba yaba umwe muribo ndetse ngo akaba yaranabishishikarijwe na kimwe mu bihugu byari bifitanye ibibazo n’u Rwanda mu minsi ishize.

Eric Gisa Rwigema (Junior), ahantu hamwe mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’inshuti ze
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBoris Johnson agiye kwirukana abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu Bwongereza
Next articleRubavu: Gen Kazura yahuye n’umuyobozi wa MONUSCO
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here