Urubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’Ubufaransa haburanishwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi rugeze ku munsi warwo wa 11 humvwa abatangabuhamya batandukanye.
Abatangabuhamya bose bamaze kumvwa bavuze inzira y’umusaraba baciyemo bahungira mu mashuri y’i Murambi kuko ariho bari bizejwe ko bahasanga umutekano ariko usibye umutekano batahaboneye n’ubwo inkambi barimo yari irinzwe n’abajandarume banahiciwe n’inzara n’inyota kuko impunzi zikihagera amazi yahise afungwa.
Nyuma yo kumva abatangabuhamya batandukanye bavuga ibibazo bahuriye nabyo muri iyi nkambi kandi bitewe n’ubutegetsi, urukiko rwahise rubibaza Bucyibaruta Laurent wategekaga perefegitura ya Gikongoro.
Perezida w’inteko iburanisha yatangiye abaza Bucyibaruta ku bivugwa ku kuba yarasuye iyi nkambi nk’uko byavuzwe n’abatangabuhamya asubiza ko yayisuye ariko ko amataliki avugwa n’abatangabuhamya atariyo yayisuriyeho.
Ati: “Nagiyeyo rimwe gusa nkorana inama n’impunzi ku kibazo cy’ibiribwa nzisezeranya kuzikorera ubuvugizi kuko kuri perefegitura nta biribwa twari dufite. I Murambi nagiye yo nyuma yo kubona ibaruwa nari nandikiwe n’impunzi zangezagaho ikibazo cy’ibiribwa n’icy’ibura ry’amazi mpita nsaba ubishinzwe (technician) guhita akemura icyo kibazo cy’amazi.”
Bucyibaruta yabajijwe niba koko impunzi zarimwe amazi ku bushake asubiza agira ati: “yego ndakeka ko ari abagizi ba nabi babikoze kugirango bagirire nabi impunzi cyangwa se bari bafite ikindi bagamije ndumva ari igikorwa cy’ubugome cyari kigamije kwima amazi impunzi.”
Bucyibaruta yabajijwe kandi impamvu atasubiye i Murambi ahantu hari ibihumbi by’impunzi kureba ko ibyo yabemereye babibonye.
“Oya sinigeze nsubira yo rwose, njye icyo nakoze ni ugusaba abajandarume bo kubacungira umutekano iby’amazi ubishinzwe yari yanyemereye ko agiye kubikemura kandi yari asanzwe akora neza nari mwizeye, Caritas yatangaga ibiribwa njye ntabyo nari mfite kandi abajandarume bari bahari bo kubacungira umutekano.”
Bucyibaruta yabajijwe niba nta bitero yigeze amenya byagabwe ku nkambi y’impunzi avuga ko yabwirwaga ko ibitero byose byagabwaga ku mpunzi abajandarume babisubizagayo usibye kimwe cyabaye ku wa 21 Mata 1994.
Umushinjacyaha yabajije Bucyibaruta niba ntacyo yishinja yagakwiye kuba yarakoreye abatutsi bahungiye i Murambi atakoze asubiza agira ati:
“Nasabye abajandarume bampa abo bafite kuko nabo bari bake kuko abenshi minisiteri y’ingabo yari yarabatwaye kandi perezida wa Repubulika musabye abandi bajandarume tariki ya 18 Mata yambwiye ko nta bandi bajandarume baboneka bo kohereza ku Gikongoro.”
Mu bindi byavuzwe n’abatangabuhamya ni umuganda wabaye mbere gato y’uko jenoside itangira ugamije gutema ibihuru kugirango abatutsi batazabona aho bihisha mu gihe bazaba bahigwa.
Mu gusubiza ibi by’umuganda Bucyibaruta yasobanuye ko umuganda wabagaho kenshi ugamije gusa ibikorwa by’isuku.