Home Ubutabera Hari politiki nshya igiye gusohoka yitezweho kugabanya imanza mu nkiko

Hari politiki nshya igiye gusohoka yitezweho kugabanya imanza mu nkiko

0

Umunyarwanda yagize ati, ; ibijya ibwami bibanza mu bagabo, undi ati ahari abagabo ntihakwiye gupfa abandi. Izi ni zimwe mu mvugo z’Abanyarwanda zigaragaza ko ibibazo biri mu bantu  bigomba kubanza kuganirwaho n’ababari hafi mbere y’uko bigera kure. Ibi ni bimwe mu biri gutekerezwaho na Minisiteri y’ubutabera ikaba imaze no kugeza politiki nshya igamije kunga abafitanye ibibazo mu biro bya minisitiri w’intebe ikaba itegerejwe kuzemezwa mu gihe cya vuba n’inama y’abaminisitiri igatangira gushyirwa mu bikorwa.

Nabahire Anastase umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera avuga ko iyi politiki itegerejwe kwemezwa n’inama y’abaminisitiri ikaba yitezweho byinshi birimo kugabanya imanza mu nkiko kuko ibyasabwaga byose birimo kubikorera inyigo n’ibindi byamaze gukorwa.

Kunga cyangwa guhuza abafitanye ibibazo cgnwa gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko (Alternative Dispute Resolution/ADR) ni ibisanzwe mu muco nyarwnada  n’ubwo kuva abakoloni bagera mu Rwanda benshi batangiye gushishikarira kuyoboka inkiko birengagije uburyo bwakoreshwaga mbere y’ubukoloni.

N’ubwo hari inkiko zitandukanye mu Rwanda zinahoramo imanza nyinshi hasanzweho uburyo abanyarwanda bahuriramo bwabafasha gukemura ibibazo by’imboneza mubono bitari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Mu Rwanda hari ikigo mpuzahanga cyo gukemura amakimbirane, KIAC, iki ni kimwe mu gikemura ibibazo by’abacuruzi hatiyambajwe inkiko, ubundi buryo buhari ni umugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage, abunzi , abayobozi b’inzego zibanze, inshuti z’umuryango, inama y’igihugu y’abagore n’abandi.

Iyi politiki igiye kwemezwa  izaha imbaraga n’uburyo izi nzira zose zikemurirwamo ibibazo biri hagati mu baturage bitabaye ngombwa ko hitabazwa inkiko, aba bazahabwa amahugurwa n’ibindi byose nkenerwa baniyongereho abandi bazateganywa n’iyi politiki.

Iyi politiki iteganya ko ibyaha bikomeye nk’ubujura bwitwaje intwaro, gusambanya abana, gufata ku ngufu, ruswa, iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu ko aribyo bizajya bijya mu nkiko n’ibindi bito ariko byabanje mu bahuza bikananirana.

Nabahire Anastase ati : « Hari uburyo bwinshi bwo guhuza abantu ariko nti buzwi nko muri kiliziya gatolika haba komosiyo y’ubutabera n’amahoro kandi ikora akazi kenshi gusa izwi na bake, muri ADEPR naho mbere yuko ibibazo bigera mu nkiko hari ubwo pasiteri abanza gusengera abafitanye ikibazo ibi nibyo tuzashyiramo imbaraga ababikora bakongerwa imbaraga bikanamenyekanishwa. »

Guhuza abantu bafitanye ikibazo kigakemurwa bitagiye mu nkiko bigaragara ko bifite inyungu nyinshi zirimo izo kudatakaza umwanya n’amafaranga ujya mu nkiko kubana neza kw’abagiranye ibibazo nyuma yo guhuzwa bitandkunaye n’inzigo isigaranwa n’uwatsinzwe akenshi mu nkiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBucyibaruta yisobanuye kubyo kwicisha inzara n’inyota Abatusi bahungiye i Kaduha
Next articleMTN Rwanda yatsinzwe urubanza rwa Simcard icibwa akayabo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here