Home Ubutabera Urubanza rwa Miss Iradukunda narwo rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rwa Miss Iradukunda narwo rwashyizwe mu muhezo

0

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Gicurasi 2022 nibwo Miss Iraduknda Elsa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birmo gukoresha inyandiko mpimbano.

Uru ni urubanza rwa kabiri rufite aho ruhuriye n’ibikorwa bya Miss Rwanda rushyizwe mu muhezo nyuma y’urwa Ishimwe dieudonne uzwi nka Prince Kid wayoboraga ibikorwa bya Miss Rwanda nawe waburaniuye mu muhezo bikarangira afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Iradukunda Elsa wabaye miss Rwanda 2017 aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma. Ibyaha Miss Iradukunda akurikiranyweho bifitanye isano no gushaka gufunguza Ishimwe Dieudonne wafunzwe azira ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iburanisha ryatangiye ahagana saa mbili na 50, Uwunganira Iradukunda Elsa asaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye neza.

Abishingira no ku mazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano.

Ubushinjacyaha nabwo bwemeje ubu busabe, buvuga ko bakurikije uburemere bw’iyi dosiye , kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza.

Iradukunda Elsa na we asabye ko yumva urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gushyira uru rubanza mu muhezo, nyuma y’ubusabe bw’uregwa n’Ubushinjacyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngabo za Congo zarashe mu Rwanda iminota irenga 20
Next articleBucyibaruta yisobanuye kubyo kwicisha inzara n’inyota Abatusi bahungiye i Kaduha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here