Home Ubuzima COVID19: Barasabwa kutumva ibihuha bivugwa ku nkingo

COVID19: Barasabwa kutumva ibihuha bivugwa ku nkingo

0

Hari aho usanga amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku nkingo za Covid-19 ziri gutangwa mu gihugu hose, bityo bigatuma hari abatitabira gukingirwa bavuga ko inkingo zifite uko zangiza umubiri, zikanabangamira imiterere y’umubiri, ibyo byose ugasanga bituma bamwe mu baturage banga gufata inkingo.

Ubwo twasuraga akarere ka  Karongi mu Murenge wa Mubuga, bamwe mu baturage bakingiwe bavuga ko ari amahirwe kuri bo ariko hari abandi batarafata inkingo kubera amagambo bumva, bakaba babashishikariza kuba bajya kwingingiza kuko inkingo ntacyo zitwaye ahubwo zibafasha kwirinda icyorezo.

Mukamusoni Esperance ni umubyeyi w’imyaka 70 atuye mu murenge wa Mubuga,  avuga ko yafashe inkingo 2 za Covid-19, ngo ntangaruka zamugizeho,  ariko hari abo azi  batararufata kubera ko bagize ubwoba. Yagize ati “Hari abarutinya ariko ntabwo ari byiza, tuzakomeza kubabwira ko ntacyo rutwaye”.

Akomeza avuga ko nawe yagiye yumva amagambo abaca intege ariko ntiyayitayeho. “ twumvaga batubwira ko zizatugira ibimuga, ngo hari abaziterwa ntibongere kugenda ariko njye sinabyitayeho nagiyeyo mu bambere”

Habimana w’imyaka 31 wo mu murenge wa Mubuga, Akagali ka Murangara we ngo ntarakingirwa icyatumye atinda kujyayo ngo ni uko yumvaga ko inkingo zitera ubumuga.  Yagize ati “ sindajyayo ariko nzaba njyayo. Numvaga bavuga ngo ruriya rukingo ngo hari abo rwateye ubumuga, ngo bararugutera ntuhahaguruke”.

Gusa akomeza avuga ko kubera ubuhamya yagiye yumvana abarutewe yabonye ko ntacyo bababaye afite gahunda yo kuzajyayo. Yagize ati “ubu nzajyayo kuko mbona ko abazitewe ntacyo babaye kandi n’abandi batarajyayo nzababwira ko bakwirinda ayo magambo bakaza tukajya kwikingiza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Kuzwabaganwa Védaste avuga ko abaturage benshi bamaze gufata byibura urukingo rwa mbere kandi bakaba bari no gutanga n’urundi rwa kabiri, asaba ababa batararufata kwihutira kuzifata kuko aribwo bwirinzi bwizewe. Yagize ati “Gukingirwa ni inshingano z’umuntu kandi agomba kumva y’uko atagomba kubangamira abo babana n’abo baturanye, kudakingirwa uba ubereye imbogamizi bagenzi bawe kuko ushobora kubanduza iriya ndwara hakagira n’abashobora gupfa. Ntabwo rero ushobora gufata icyemezo ku giti cyawe cyabangamira abandi, n’ukuvuga ko uburenganzira bwawe buba butangiye kuba ikibazo k’ubw’abandi”.

Tariki 04 Ugushyingo 2021, muri aka Karere ka Karongi nibwo hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga mu Ntara y’Iburengerazuba ku kwikingiza Covid-19, mu rwego rwo gukingira abaturage benshi bashoboka muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yise #KingiraURwanda.

Muri ubu bukangurambaga , Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yasobanuriye abaturage akamaro k’inkingo anabashishikariza gukomeza kwitabira kwikingiza Covid-19 kugira ngo baharanire ko ubuzima bwasubira uko bwari bumeze mbere y’umwaduko w’icyo cyorezo.

Ni nyuma y’uko mu mirenge ya Murundi, Gishyita na Mubuga y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yasabye abaturage kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi. Yagize ati “Abantu bakwirakwiza ayo makuru adafite ishingiro turashaka kubamagana tubamenyesha ko batazihanganirwa kuko tudashaka ko badusubiza mu bihe tuvuyemo bigoye by’abarwayi benshi bazaga kwa muganga harimo n’abapfuye, bidusubiza muri Guma mu Rugo, bidusubiza mu bindi bibazo byose byari bimaze igihe kandi ubuzima bwari butangiye gusubira ku murongo. Abana basubiye ku mashuri, ubucuruzi burimo gukorwa, amasoko ararema, imyidagaduro iraba, nta muntu twakwemera ko abera ikibazo abaturage kandi igisubizo cyarabonetse”.

Igikorwa cyo gukingira Covid-19 cyahereye ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura kurusha abandi kuko bahura n’abantu benshi, hakurikiraho abasaza n’abakecuru, ubu kigeze ku bafite imyaka 12 kuzamura.

INGABIRE Grace

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaturutse hanze y’u Rwanda bongeye gushyirirwaho akato
Next articleUbufaransa: Urukiko rwa Rubanda ruburanisha umunyarwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here