Home Politike Dan Munyuza ntakiri umuyobozi mukuru wa polisi

Dan Munyuza ntakiri umuyobozi mukuru wa polisi

0
DCG Namuhoranye Felix yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda

DCG Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda asimbuye Dan Munyuza wari muri uwo mwanya guhera mu 2018.

Felix Namuhoranye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko CP Vincent Sano ari we wagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. Yari asanzwe ari Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imari.

Ni mu gihe Col Celestin Kanyamahanga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo asimbuye Maj Gen Bayingana Emmanuel.

Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article3% by’imanza ziburanishwa mu Rwanda zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane
Next article75% by’abangilikani ku Isi bamaze kwiyomora ku itorero ryo mu Bwongereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here