Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gashyantare, nibwo hamenyekanye urupfu rw’umudepite Rwigamba Fidel, witabye Imana azize uburwayi ku myaka 73, yapfiriye mu bitaro by’ byitiriwe umwami Fayisali aho yari asanzwe yivuriza.
Rwigamba Fidel yari umudepite watanzwe n’umuryango RPF Inkotanyi.
Murumuna we Camille Karamaga, niwe wemeje aya makuru, yongeraho ko nyakwigendera yitabye Imana saa cyenda n’igice za mu gitondo ariko ko adashobora gutanga ibisobanuro birenzeho.
Perezida w’inteko ishinga amategeko, Donatille Mukabalisa, mu izina ry’Umutwe w’Abadepite, yasohoye itangazo ry’akababaro yihanganisha umuryango wa Rwigamba Fidel.
Rwigamba yari inararibonye muri politiki kuko apfuye amaze hafi imyaka icumi (10) mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kuko yawugezemo muri 2013.
Mbere yo kwinjira mu nteko yakoze indi mirimo irimo kuba umunyamabanga mukuru w’inteko ishingamategeko umutwe wa Sena hagati y’umwaka wa 20009 na 2013.
Mu 2001, yari ashinzwe guhuza ibikorwa bya guverinoma mu biro bya Minisitiri w’intebe.
Rwigamba ntabwo azasimbuzwa mu nteko ishingamategeko kuko yitabye Imana habura igihe kitageze ku mwaka ngo manda ye irangire nk’uko biteganywa n’itegeko rigena imikorere y’umutwe w’abadepite.